Perezida wa Kenya William Ruto, arateganya kohereza i Kinshasa itsinda ry’intumwa ze, mu rwego rwo kuganira na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku hazaza h’ingabo za EAC ziri Kubutaka bwa Rdc.
Kenya isanzwe ari yo muhuza mu bibazo byumutekano muke muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi Congo.
Byitezwe ko iryo tsinda Perezida William Ruto, ateganya kohereza i Kinshasa rizaganira na Leta ya Perezida wa RDC Félix Tshisekedi, kubijyanye no gucyura Ingabo za EAC ziri muri Congo Kinshasa. Ingabo za Kenya zageze kubutaka bwa RDC, mumpera zumwaka wa 2022.
Urubuga Africa Intelligence rwatangaje ko rufite amakuru y’uko Kenya iteganya kohereza i Kinshasa Intumwa zizaba ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo za Kenya, Aden Duale, umujyanama wa Perezida Ruto mu by’umutekano, Monica Juma, cyo kimwe n’Umugaba w’Ingabo za Kenya zirwanira ku butaka, Lt Gen Peter Njiru.
Ingabo za EAC ziri muri RDC zigiye gucyurwa, mu gihe mu kwezi gushize manda yazo yari yongerewe kugeza ku wa 8 zukwezi Kwa 9, uyu mwaka.
Ni umwanzuro bivugwa ko Kinshasa yafashe nk’uwari ukwiye, mu rwego rwo gutegura yitonze uko izi ngabo zacyurwa.
Ni mu gihe mu minsi ishize Perezida Félix Antoine Tshisekedi yari yanenze umusaruro w’Ingabo za EAC; bijyanye n’uko zanze kujya mu mirwano n’inyeshyamba za M23 nk’uko yabyifuzaga.
Byitezwe ko mu gihe Ingabo z’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba zizaba zivuye muri Congo zizasimburwa n’iz’umuryango w’ibihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo (SADC).
Inama yahurije abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango i Windhoek muri Namibie, tariki 08/05/2023 bahafatiye imyanzuro yo kohereza Ingabo zawo muri RDC mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwigobotora imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwacyo.
Gusa Igihe SADC izoherereza Ingabo zayo muri Congo ntikirabasha Kumenyekana.
Ku bijyanye na gahunda yo gucyura Ingabo za EAC, amakuru avuga ko Komisiyo y’Umuryango wa Afrika yunze Ubumwe yasabwe gutanga umusanzu kugira ngo iriya gahunda izagende neza.
Ni gahunda igiye gukorwa mu gihe intego yo kugarura amahoro yari yajyanye ziriya ngabo muri RDC itaragerwaho.
Minisitiri w’Ingabo za Congo Kinshasa, Jean Pierre Bemba amaze igihe atanga impuruza y’uko inyeshyamba za M23 zaba ziri kwitegura kongera kugaba ibitero, by’umwihariko ku mujyi wa Goma.
Igisirikare cya RDC by’umwihariko kimaze igihe kivuga ko M23 imaze iminsi yongera ingabo mu birindiro byayo, ibifashijwemo n’Ingabo zikindi gihugu.
Ni ibirego uyu mutwe uhakana, wo ahubwo ukavuga ko Guverinoma ya Congo ari yo imaze igihe iri mu myiteguro yo kuwugabaho ibitero simusiga.