• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, June 20, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Kenya Ngoyaba Iri Muri Gahunda Yogucura Ingabo Zabo Ziri Mubutumwa Bwa Mahoro Muri RDC.

minebwenews by minebwenews
June 14, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida wa Kenya William Ruto, arateganya kohereza i Kinshasa itsinda ry’intumwa ze, mu rwego rwo kuganira na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku hazaza h’ingabo za EAC ziri Kubutaka bwa Rdc.

You might also like

BREAKING NEWS: Kenya Mu Mvururu Nyuma y’Amasezerano ya Ebola na Amerika – Polisi Yifashishije Tear Gas, Ubucuruzi Burahagarara i Nanyuki

MRDP-Twirwaneho Yisubije Mikenke Nyuma y’Imirwano Ikomeye; Abaturage ba Minembwe Bagaragaza Ibyishimo Bikomeye

Kabuga meurt à La Haye : l’un des hommes les plus recherchés au monde s’éteint à 90 ans

Kenya isanzwe ari yo muhuza mu bibazo byumutekano muke muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi Congo.

Byitezwe ko iryo tsinda Perezida William Ruto, ateganya kohereza i Kinshasa rizaganira na Leta ya Perezida wa RDC Félix Tshisekedi, kubijyanye no gucyura Ingabo za EAC ziri muri Congo Kinshasa. Ingabo za Kenya zageze kubutaka bwa RDC, mumpera zumwaka wa 2022.

Urubuga Africa Intelligence rwatangaje ko rufite amakuru y’uko Kenya iteganya kohereza i Kinshasa Intumwa zizaba ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo za Kenya, Aden Duale, umujyanama wa Perezida Ruto mu by’umutekano, Monica Juma, cyo kimwe n’Umugaba w’Ingabo za Kenya zirwanira ku butaka, Lt Gen Peter Njiru.

Ingabo za EAC ziri muri RDC zigiye gucyurwa, mu gihe mu kwezi gushize manda yazo yari yongerewe kugeza ku wa 8 zukwezi Kwa 9, uyu mwaka.

Ni umwanzuro bivugwa ko Kinshasa yafashe nk’uwari ukwiye, mu rwego rwo gutegura yitonze uko izi ngabo zacyurwa.

Ni mu gihe mu minsi ishize Perezida Félix Antoine Tshisekedi yari yanenze umusaruro w’Ingabo za EAC; bijyanye n’uko zanze kujya mu mirwano n’inyeshyamba za M23 nk’uko yabyifuzaga.

Byitezwe ko mu gihe Ingabo z’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba zizaba zivuye muri Congo zizasimburwa n’iz’umuryango w’ibihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo (SADC).

Inama yahurije abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango i Windhoek muri Namibie, tariki 08/05/2023 bahafatiye imyanzuro yo kohereza Ingabo zawo muri RDC mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwigobotora imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwacyo.

Gusa Igihe SADC izoherereza Ingabo zayo muri Congo ntikirabasha Kumenyekana.

Ku bijyanye na gahunda yo gucyura Ingabo za EAC, amakuru avuga ko Komisiyo y’Umuryango wa Afrika yunze Ubumwe yasabwe gutanga umusanzu kugira ngo iriya gahunda izagende neza.

Ni gahunda igiye gukorwa mu gihe intego yo kugarura amahoro yari yajyanye ziriya ngabo muri RDC itaragerwaho.

Minisitiri w’Ingabo za Congo Kinshasa, Jean Pierre Bemba amaze igihe atanga impuruza y’uko inyeshyamba za M23 zaba ziri kwitegura kongera kugaba ibitero, by’umwihariko ku mujyi wa Goma.

Igisirikare cya RDC by’umwihariko kimaze igihe kivuga ko M23 imaze iminsi yongera ingabo mu birindiro byayo, ibifashijwemo n’Ingabo zikindi gihugu.

Ni ibirego uyu mutwe uhakana, wo ahubwo ukavuga ko Guverinoma ya Congo ari yo imaze igihe iri mu myiteguro yo kuwugabaho ibitero simusiga.

Tags: EACGucura ingabo za KenyaKenyaRdcWilliam Samue Ruto
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

BREAKING NEWS: Kenya Mu Mvururu Nyuma y’Amasezerano ya Ebola na Amerika – Polisi Yifashishije Tear Gas, Ubucuruzi Burahagarara i Nanyuki

by Bahanda Bruce
June 9, 2026
0
BREAKING NEWS: Kenya Mu Mvururu Nyuma y’Amasezerano ya Ebola na Amerika – Polisi Yifashishije Tear Gas, Ubucuruzi Burahagarara i Nanyuki

BREAKING NEWS: Kenya Mu Mvururu Nyuma y’Amasezerano ya Ebola na Amerika – Polisi Yifashishije Tear Gas, Ubucuruzi Burahagarara i Nanyuki Umwuka wa politiki n’imibereho rusange urakomeje kuba mubi...

Read moreDetails

MRDP-Twirwaneho Yisubije Mikenke Nyuma y’Imirwano Ikomeye; Abaturage ba Minembwe Bagaragaza Ibyishimo Bikomeye

by Bahanda Bruce
June 8, 2026
0
MRDP-Twirwaneho Yisubije Mikenke Nyuma y’Imirwano Ikomeye; Abaturage ba Minembwe Bagaragaza Ibyishimo Bikomeye

MRDP-Twirwaneho Yisubije Mikenke Nyuma y’Imirwano Ikomeye; Abaturage ba Minembwe Bagaragaza Ibyishimo Bikomeye Umutwe wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko wongeye gufata ikigo cya Mikenke giherereye muri Teritwari ya Mwenga, mu...

Read moreDetails

Kabuga meurt à La Haye : l’un des hommes les plus recherchés au monde s’éteint à 90 ans

by Bahanda Bruce
May 16, 2026
0
I La Haye Hapfiriye Kabuga: Umwe mu Bantu Bashakishijwe Kurusha Abandi ku Isi

Kabuga meurt à La Haye : l’un des hommes les plus recherchés au monde s’éteint à 90 ans Félicien Kabuga, l’un des hommes d’affaires rwandais les plus influents...

Read moreDetails

Ihuriro Rikomeye ry’Abatavuga Rumwe n’Ubutegetsi muri RDC Ryatangaje Gutangiza Urubuga rwo Kurengera Itegeko Nshinga; Igitutu Cyiyongera kuri Félix Tshisekedi

by Bahanda Bruce
May 16, 2026
0
Ihuriro Rikomeye ry’Abatavuga Rumwe n’Ubutegetsi muri RDC Ryatangaje Gutangiza Urubuga rwo Kurengera Itegeko Nshinga; Igitutu Cyiyongera kuri Félix Tshisekedi

Ihuriro Rikomeye ry’Abatavuga Rumwe n’Ubutegetsi muri RDC Ryatangaje Gutangiza Urubuga rwo Kurengera Itegeko Nshinga; Igitutu Cyiyongera kuri Félix Tshisekedi Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwinjira...

Read moreDetails

RDC: Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zamaganye Ibitero bya Drone bya FARDC i Mushaki n’Ubwicanyi Bukomeje Gukorerwa Abaturage i Uvira no Mu Nkengero Zaho

by Bahanda Bruce
May 9, 2026
0
Masisi : Les FARDC Bombardent des Zones Habitées par des Civils, Faisant Plusieurs Victimes

RDC: Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zamaganye Ibitero bya Drone bya FARDC i Mushaki n’Ubwicanyi Bukomeje Gukorerwa Abaturage i Uvira no Mu Nkengero Zaho Leta Zunze Ubumwe za...

Read moreDetails
Next Post

President Museveni Of Uganda Reveals His COVID-19 Stand As He Gets A Plethora Of Quick Recovery From Ugandans.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?