Monusco ngoyaba Igiye kuva muri RDC, nkuko bivugwa na Bintou Keita na Patrick Muyaya ariko hakaba haribigikenewe ko itunganya.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 20.06.2023, saa 7:40Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
“Kugenda kwa MONUSCO nibyo iragenda ariko dukwiye kugenda mubwunvikane kandi mu mahoro. Ntushobora kuzuza misiyo mu munsi umwe gusa.” Ibi bikaba byavuzwe na Bintou Keita, uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Republika ya Demokarasi ya Congo
Umuyobozi wa Monusco, Bintou Keita, kuruyu wa mbere tariki 19.06.2023, yakoze i kiganiro n’abanyamakuru muriki kiganiro kandi cyabayemo Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya.
Umuyobozi wa MONUSCO yibukije ko kugira ngo MONUSCO ikurwe mu nshingano barimo muri RDC hagomba kubanza kugaragazwa umubare wabagize inzego z’umutekano za RDC, mubice byose birimo abimuwe mu gihugu barinzwe na Monusco.
Nk’uko Bintou Keita abitangaza ngo kugenda kwa MONUSCO bikwiye gushingira ku miterere y’ibihe byingenzi byagezweho muri gahunda y’okugarura amahoro muri RDC ihuriyeho na Guverinoma ya Republika ya Demokarasi ya Congo.
kugabanya cyane iterabwoba rifitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro bitewe nuburyo bwuzuye
ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya P-DDRCS
imitunganyirize y’amatora yizewe, mu mucyo, mu mahoro yakozwe mu gihe ntarengwa cy’itegeko nshinga.
Yagize ati:
“Ntidushobora gushyiraho itariki yokugenda Kwa Monusco.”
Patrick Muyaya we abitangaza ko “Guverinoma yemeye icyifuzo cy’abaturage cyo kuvana MONUSCO muri RDC, ariko avuga ko ibi bigomba gukorwa mu buryo buteganijwe, kandi bufite gahunda.”
Yavuze ko kubyerekeye kuvana ingabo za Monusco kubutaka bwa RDC, badashobora gushyiraho itariki, kubera ko haribintu byinshi bitateganijwe kandi bidashoboka.
Muyaya ati: “MONUSCO ikomeje kunyura munzira zose kugira ngo mu karere amahoro agaruke cyane muburasirazuba bwa RDC, bityo rero, hari ibihumbi by’abaturage bakuwe mubyabo, Ibi bagomba gusiga babishakiye umuti.”
Kuri Bintou Keita, uruhare rwa MONUSCO mu nzira y’amahoro ya Nairobi arifuza ko basiga bayishakiye umuti. Hakubiyemo kandi ubuhanga bwa Monusco mu gusezerera no kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro ndetse no kurengera abana nabadamu bakunze guhohoterwa.
Yongeyeho ko MONUSCO ishishikajwe no kubaha amasezerano ya Luanda na Nairobi.