
Hongeye kubura imirwano ni mirwano ihuza Inyeshamba zo mu mutwe wa M23 n’imitwe y’inyeshamba ishigikiwe na Leta ya Kinshasa, irimo Wazalendo, Mai Mai na FDLR ndetse na Nyatura.
Iyo mirwano yongeye kubura uyu munsi kuwa Kabiri. Mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira yizewe nuko iyo mirwano yatangiye ahagana amasaha yakare y’igitondo.
Umwe mubaturage yabwiye Minembwe Capital News ko amasasu yatangiye kumvikana saa kuminimwe n’igice zamugitondo. Barwaniraga mubice bigize Groupement ya Tongo, homuri teritware ya Rutsuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Umuyobozi w’ungirije Guverineri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yabwiye itangaza makuru ko iyo mirwano Koko yabaye.
Ati: “Batangiye kurasa mugatondo , ibitero byatangiriye mugace ka Marangara ahari ibirindiro bya Wazalendo. Ibindi bitero byaje kugabwa mukandi gace ka Rurenza.”
Ayamakuru akomeza avuga ko ibindi bice byabereye mo intambara ari mugace ka Duani ahanaho akaba ari muri Groupemant ya Tongo. Amazu menshi atabarika yabashe gusha ariko bikemezwa ko ayo mazu yarimo atwikwa n’inyeshamba zo mu mutwe wa Wazalendo.
Gusa uyu muyobozi w’ungirije Guverineri agahamya ko ibyo bice byaberagamo Intambara bitakibamo abaturage bikaba byari byiganjyemo Inyeshamba zo mu mutwe wa Wazalendo, FDLR na Nyatura.
Kumunsi w’ejo hashize tariki 28.08.2023, n’ibwo perezida w’u Burundi, Evarist Ndayishimiye akaba na Perezida w’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba(EAC) yasoje urugendo muri Kinshasa nu ruzinduko rwari rugamije kwigira hamwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa iby’umutekano w’uburasirazuba bwa RDC aho hanashizweho umukono kumasezerano y’ubufatanye kugisirikare c’u Burundi nica RDC. Muri uru ruzinduko banigiye hamwe muguhosha umwuka w’intambara iri Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
Mu makuru Minembwe Capital News yabwiwe nuko inyeshemba zo mu mutwe wa M23 zimaze kwigarurira ibice byinshi byo muri Tongo nka “Kanaba, parike yose iri muri Tongo ukageza i Lulimbi, imisozi yose ya Kanaba irimo ingabo za M23, Kahunga nahandi mubindi bice ugana Kazaroho.
By Bruce Bahanda.
Tariki 29.08.2023.