• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Perezida Evaliste Ndayishimiye, yavuze ko leta ya Kinshasa kwariyo igomba gufata iyambere mu kurwanya M23 ingabo za karere nazo zikaboneraho kubafasha.

minebwenews by minebwenews
August 29, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yamenyesheje ubutegetsi bwa Guverinoma ya Kinshasa ko ari bwo bukwiye gufata iya mbere mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba ihungabanya umutekano w’igihugu, nyuma ngo ingabo za karere nazo zikaboneraho kubafasha.

Ibi perezida w’u Burundi, yabitangaje kumunsi w’ejo hashize tariki 28.08.2023 ubwo yaganirizaga n’abanyamakuru i Kinshasa ni muruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga i Kinshasa kumurwa Mukuru w’igihugu ca RDC.

Abajijwe ku ruhare rw’ingabo za EAC mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba ihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, Perezida Ndayishimiye yasubije ko ubutegetsi ari bwo bukwiye gutera intambwe ya mbere.

Ati: “Inshingano ya mbere ya Guverinema ni ukurinda abaturage n’ibyabo no gushakisha abanyabyaha no kubacira urubanza.”

Ndayishimiye yakomeje ati: “Ni yo mpamvu akarere kohereje ingabo kugira ngo zishyigikire uruhare rwa Leta n’Abanyekongo kugira ngo haboneke amahoro. Ntabwo ari akarere kazajya imbere, akarere karabaherekeza kandi ntikigeze kanyuranya n’ibyemezo bya Leta byo kurinda abaturage no gushakisha abanyabyaha no kubacira urubanza.”

Uyu Mukuru w’igihugu c’u Burundi akaba na Perezida w’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC) yibukije ko uyu muryango wasabye imitwe yitwaje intwaro kubahiriza uburyo bw’amahoro bwashyizweho. Ngo nikomeza kumena amaraso y’Abanyekongo, Leta ya RDC “ifite inshingano mpuzamahanga yo kurinda abaturage. Mbese akarere kaza gufasha Leta mu gushyira mu bikorwa iyo nshingano.”

Ndayishimiye yasobanuye ko imitwe yitwaje intwaro izafatwa nk’iy’abanyabyaha ari izanga kubahiriza uburyo bw’amahoro bwashyizweho burimo guhagarika imirwano no kurambika intwaro. Ikomoka mu mahanga na yo ngo igomba kwirukanwa na Leta ya RDC, ibifashijwemo n’ingabo za EAC.

Avuze ibi nyuma y’aho Perezida wa RDC yongeye kunenga ingabo za EAC, asobanura ko zitigeze zirwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, ahubwo zikaba zaramaze kwakira ko zigomba kubana n’abarwanyi bawo, kandi ngo waranze kubahiriza ibyemezo by’akarere.

By Bruce Bahanda.

Tariki 29.08.2023.

Tags: Evariste NdayishimiyeKinshasaM23Perezida Félix Tshisekedi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?