
Perezida Félix Tshisekedi, yanenze imyitwarire yabasirikare baheruka kugaragaza ubwo barimo bahagarika imyigaragambyo simusiga yari yateguwe na Wazalendo i Goma. Bariya basirikare ba leta ya Kinshasa bivugwa ko bishe abantu 48 muriyo myigaragambyo iheruka kuba i Goma, yari myigaragambyo yakozwe na bo mwitsinda rya Wazalendo Aho barimo bamagana ingabo z’umuryango wa b’Ibumbye (Monusco) n’ingabo zakarere ka Afrika y’uburasizuba (EACRF).
Iyi myigaragambyo yakozwe tariki 30/08/2023, aho aba bayikoze bitanzwe mbere yuko b’injira mugikorwa nyirizina nkuko ayamakuru twayahawe na baturage baturiye ibyo bice bya Goma.
Mu makuru yizewe avuga ko aba Wazalendo bamaze kwakirwa na Guverinoma ya Kinshasa ahagana mumpera zukwezi kwa Kane uyu mwaka bahise bashinga urusengero ndetse bakora na Radio banyuzagamo amatangazo anyuranye nibyo leta ishaka.
Ubwo aba Wazalendo bategura ga imyigaragambyo muriki Cyumweru gishize Meya w’umujyi wa Goma yamaganye iyo myigaragambyo aha niho ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu ca RDC zahawe amabwiriza yoguhagarika iyo myigaragambyo arinabwo harashwe Wazalendo umunsi nyirizina w’imyigaragambyo abapfuye bakaba batavugwa ho rumwe nimugihe abaturage bo bavuga ko hapfuye abarenga 100 naho mw’itangazo leta yashize hanze rivuga ko hishwe Wazalendo 48. Abakomeretse bo bivugwa ko arabantu 50 basaga. Abafashwe barafungwa bo byemezwa kwarabantu 158.
Mwijambo umukuru w’igihugu ca RDC Félix Tshisekedi, yashikirije abanyamakuru kumunsi w’ejo yavuze ko asabye Minisitiri w’intebe Michel Sama Lukonde na Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba, ko bagomba gukora ibishoboka byose abasirikare bahagaritse imyigaragambyo muburyo bunyuranyije na mategeko ko bagomba kubiryozwa asaba kandi ko ukuri kwibyabaye byose muriyo myigaragambyo kugomba kumenyekana.
Ibi bibaye mugihe Wazalendo bari bamaganye leta ya Kinshasa ko yishe abaturage banongeraho ko iyi leta ya Kinshasa ko yananiwe kurwanya umutwe wa M23 ngo bakaba bahindukiriye kwica Abaturage.
Bagize bati: “Biteye isoni, kubona ingabo za FARDC zananiwe kurwanya M23 ariko bakaba biroshe mubuturage barabica abo bagakwiye kurinda.”
Ibi Wazalendo babyandikiye ishyaka rya UDPS, ishaka riri kubutegetsi muri Republika ya Democrasi ya Congo.
By Bruce Bahanda.
Tariki 02/09/2023.