Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ubuyobozi bwa Wazalendo barasunikira ugusubiranamo kwabo ku Rwanda.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
September 10, 2023
in Uncategorized
1
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imitwe yitwaje intwaro iri mu ihuriro rya Wazalendo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) iremeza ko yasubiranyemo kubera ko ishinjanya gukorana na Leta y’u Rwanda.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Sendugu Museveni washinze umutwe wa PARECO-FF, nyuma yokwitandukanya na M23, yavuze ko APCLS ya Jules Mulumba, bahuriye muri Wazalendo, iherutse kubatera muri Masisi igamije kwagura ibirindiro.

Sendugu wabaye mu buyobozi bwa M23 hagati yo mu mwaka wa 2012 na 2013 yabwiye itangaza Makuru ati: “Twebwe nka PARECO-FF turaterwa, ntabwo dutera. Twatewe na APCLS iri gushaka kwagura akarere, binjira mu birindiro byacu byari biri imbere ahitwa i Gikoma, yica abantu, itwika amazu, irasahura. Yo irashaka kugira ngo yagure akarere kayo kandi twese turi Abazalendo, buri muntu ari mu birindiro bye. Ariko ntabwo twaterwa ngo twipfumbate.”

Mu kwisobanura, Mulumba yavuze ko ukwihuza kw’imitwe yitwaje intwaro ikarema Wazalendo kwabereye i Pinga mu mwaka wa 2022. Ngo icyari kigamijwe cyari ukurwanya umwanzi, ari we M23.

Yagize ati: “Intambara nshyashya igiye gutangira mu mwaka wa 2021, yatangiriye hariya mu birunga. Twebwe abarazisita twari dusanzwe duhari, ari CMC,FDD, APCLS…Twakoze icyicaro hariya i Pinga ku itariki 5 kugeza ku ya 9 mukwezi kwa Gatanu umwaka wa 2022, dufata umwanzuro w’uko igihugu cyacu cyongeye guterwa, tugomba kureka ibyadutandukanyaga. Ni bwo twatangiye runo rugamba rwo kurwanirira igihugu cyacu.”

Ku isubiranamo rya Wazalendo, Mulumba yasobanuye ko ruri guterwa n’uko PARECO-FF iri gukorana n’umwanzi.

Ati: “Uru rugamba muri kumva ngo Abazalendo bari gusubiranamo, u Rwanda rumaze kubona ko Abazalendo bazima barutesheje umutwe mu mugambi rwari rwacuze, rwagiyeho, rwimika Abazalendo batari bazima. Muri abo Bazalendo bakorera u Rwanda harimo Sendugu Museveni wari M23 ejo bundi 2012-2013 yari Ministre muri M23.”

Sendugu yateye utwatsi ibyo Mulumba avuga, ahubwo ashinja APCLS gukorana n’umwanzi kuko ngo imuha inzira, akagaba ibitero hagati muri Masisi.

Ati: “Amarembo yose Abanyarwanda banyuraho ni Domi uyatanga, nta we utabizi. Domi yafashe amafaranga y’Abanyarwanda. Domi ni Jules Mulumba.”

Umuyobozi muri sosiyete sivile yitwa NSCC ikorera muri Masisi, Olivier Kanyejomba, yatangaje ko uguhangana hagati muri Wazalendo gukomoka ku kuba Leta ya RDC itabafasha kandi yarabitabaje, yerekana ko ibyo Sendugu na Mulumba bashinjanya ari inzitwazo.

Kanyejomba yagize ati: “Usanga bari gupfa ibintu by’amagrades cyangwa kumva umwe ati ‘Ndi Général, ejo n’undi yaba amaze kubona imbunda 50 harimo na machine-gun, na we akajya ku kandi gasozi, ati nawe yabaye Général. Abazalendo bagiye bagera mu turere, bashyiraho amabariyeri atandukanye kuko babuze uko bashobora kubaho bitewe n’inzara. Leta yarabahamagaye ariko ntiyashoboye kubitaho ngo ibahereze ibyo kurya, ngo itekereze n’uko bazabaho.”

Yakomeje ati: “Ibi rero bikazana intambara ya buri munsi, aho ugenda, watambika nko ku kilometero kimwe, ugasanga hariho nka bariyeri 10, aho umuturage atambuka, bakajya bafata ku myaka ye, icyo ari cyo cyose mbese kinyuze mu nzira, bakagenda bagishyikiraho, kugira ngo babone uko baramuka. Uko Général w’Abazalendo aba ayoboye akarere kanini, ni na ko n’amabariyeri angana, ni na ko amafaranga yishyuza ku bantu bikoreye imitwaro no gushyikira ku mitwaro bikoreye, aba angana.”

Sendugu, Mulumba na Kanyejomba baremeza ko u Rwanda rufasha M23, gusa Leta y’u Rwanda yo ibihakanye kenshi, isobanura ko nta ruhare na ruto ifite mu ntambara zibera mu burasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.

By Bruce Bahanda.

Tariki 10/092023.

Tags: Babisunikiye ku RwandaGusubiranamo kwaboWazalendo
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Umunyamakuru Stanys Bujakera ukorera ikinyamakuru ca Jeunne Afrique arafunzwe muri RDC.

Comments 1

  1. Lewis Pearl says:
    2 years ago

    You have observed very interesting points! ps nice website . “There’s always one who loves and one who lets himself be loved.” by W. Somerset Maugham.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?