Ikibazo kijyanye n’impunzi z’Abanyekongo, cyongeye kugarukwaho mu Nama y’akanama gashinzwe umutekano ku isi yateranye ku wa kane, tariki ya 28/09/2023 i New York, muri Leta Z’unze Ubumwe za Amerika.
Minisitiri w’intebe w’ungirije (VPM) akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC Christophe Lutundula, yanze ibirego bivugwa ko igihugu cye, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yabuza iterambere. Hubwo ashinja Kigali kuba ariyo nyiribayazana w’umutekano muke M’uburasirazuba bwa RDC, nk’uko byagaragaye nomu Nama yabanjirije iyi yabereye i Geneve na Nairobi.
Ati: “Ikibazo cy’impunzi ziva mu Rwanda n’impunzi z’Abanyekongo mu Rwanda. Turashobora guhamagara Komiseri Mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi, azemeza ko mu kwezi kwa Gatanu, twakoranye i Nama n’intumwa z’u Rwanda, iya Congo iyobowe nanjye. Twongeye kuganira ku kibazo cy’impunzi, kandi byari bisabwe na Perezida Félix Tshisekedi. Hari n’itangazo rigenewe abanyamakuru, ryanyujijwe k’urubuga rwa UNHCR, uzabona iri tangazo rigenewe abanyamakuru.”
Christophe Lutundula aha yagaragaje ko ahanganye n’imyitwarire y’u Rwanda, nimugihe bivugwa ko u Rwanda rwanze kwitabira i Nama yariteganijwe i Goma, k’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Christophe Lutundula kuba u Rwanda rutazitabita iyo izabera i Goma, yahise asaba ko UNHCR yategura i Nama ikazabera i Nairobi cyangwa i Addis Abeba, kugira ngo byihute.
Mu makuru avugwa nuko ahanini i Mpunzi nyinshi zo mu Rwanda, abenshi nabo m’umutwe w’itwaje i Mbunda wa FDLR ukorana n’i Ngabo za FARDC, zabaye M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, guhera mu 1994. Abategetsi b’u Rwanda bahoraga bashinja Kinshasa gufatanya na FDLR guhungabanya umutekano wa Kigali.
Kuri ubu DRC nayo ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira inyeshamba za M23, ibyo Kigali yakomeje guhakana y’ivuye inyuma.
By Bruce Bahanda.
Tariki 02/10/2023.