Abagore ba bapfakazi batuye mu Nkambi y’Impunzi irahitwa i Nakivale, ho mugihugu ca Republika ya Uganda bateguye igiterane. N’igiterane ngaruka mwaka nkuko iy’inkuru yemezwa n’umuyobozi waba bapfakazi Lilianne Nyatutsi.
Iki giterane ki kazaba tariki, icyuminicenda, z’ukwezi kwa Cumi uyu mwaka wa 2023. Ki kaba ari giterane kigira ica Gatanu (5).
Uyu muyobozi wa ba bapfakazi Lilianne Nyatutsi, yabwiye Minembwe Capital News ko bagiteguye muburyo budasanzwe.
Yagize ati: “Twahoraga twishira hasi nkabapfakazi ariko siko bikimeze! Ni nayo mpamvu ubu dusa n’abahinduye Theme(Topic).”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ati: “Umuyobozi watuyoboye mbere ariwe Ramu, iyo yajaga gushaka Theme yashakaga inyito ivuga ku ‘Ngongwa,’ Njyewe ho nagiye nogusabisha umwe muba Shumba ba hano ngo anshakire Theme kandi musaba gushaka ikora k’ubutwari. Ariko mbonye atinze nahise n’Umva theme iraje Nsoma mugitabo ca Rusi 1:16-18.”
Lilianne Nyatutsi, yongeraho kandi ati: “Ntawe ugomba kutwingingira kuba mubana bacu kuko kera twaramaramaje kubagumamo. Ntanuwo ugomba kutwingingira kwihanganira ibi bazo byabapfakazi.”
Tubibutse ko aba bapfakazi bategura igiterane bwambere bagiteguye ari murwego rwokugira ngo bamenyane kandi barusheho kwegerana. Umuyobozi wayobye bwambere aba bapfakazi ni Ramu akaba yarabayoboye Imyaka itandatu. Nyuma aba bapfakazi baje kwiga kujya bagira Manda bemezanya ko Manda igomba kumara imyaka ibiri itarenga.
Uyoboye kurubu ni Nyatutsi Lilianne, wasizwe na Captain Ndori wapfiriye mu Ntambara i Bukavu ahagana mu mwaka wa 2003. Ubwo yaganiraga na Minembwe Capital News, yatubwiye ko bagira n’amasengesho yaburi Kabiri kaburi Cyumweru. Gusa atubwirako igihe cya Ramu basengaga kuwa Kane.
Aba badamu ba bapfakazi basanzwe bafite na Charali ihuriwe ho n’Abapfakazi bari mu matorero atandukanye. Iyo Chorali yabo iririmba uyu munsi wa Kabiri bakoraho amasengesho bakongera bakaririmba igihe baba bafite iki giterane kibahuza.
Lilianne Nyatutsi yanatubwiye ko Chorali yabo ikora repetition ahanini nkomugihe baba begereje gukora igiterane.
Waba ushaka kunganira aba bapfakazi mugiterane bateguye? Muricogihe washakisha Perezidante waba bapfakazi Lilianne Nyatutsi.
Umuvugabutumwa uzabana naba bapfakazi mugiterane kizamara iminsi itatu ni Umushumba Mathias Ruhara, kuva muri Republika ya Demokarasi ya Congo.
By Bruce Bahanda.
Tariki 20/09/2023.