• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 24, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umukuru w’igihugu c’u Rwanda ngo ikibazo ca RDC na Kigali ntabwo kiri hagati ye na Félix Tshisekedi.

minebwenews by minebwenews
September 20, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umukuru w’igihugu c’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko kuri ubu kuba yakorana ibiganiro na mugenzi we, Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntacyo byatanga; nyuma y’uko mu bihe byashize baganiriye kenshi ariko ntibigire icyo bitanga.

Uyu Mukuru w’igihugu c’u Rwanda Paul Kagame yabitangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ca Jeune Afrique.

READ ALSO

Uvira: Abaturage Basohotse mu Mihanda Basaba Amahoro, Banamagana Isahurwa ry’Ibyabo

RDC: Impaka kuri Manda ya Gatatu ya Perezida Tshisekedi Zirushaho Gukaza Umurego mu Gihe Isesengura Rishya Riburira ku Ngaruka Zishobora Gukurikiraho

Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zitandukanye, zirimo n’ibibazo byo Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo .

Iki gihugu ca Congo kimaze igihe kirebana ay’ingwe n’u Rwanda, nimugihe gishinja Kigali kuba ari yo iha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zimaze imyaka igera kuri ibiri zihanganye n’ingabo zayo; ibyo u Rwanda rwakunze guhakana rwivuye inyuma.

Ibibazo bya Congo na M23 byazamuye umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa, ndetse inzego zitandukanye zirimo abakuru b’ibihugu by’akarere zagerageje kunga ibihugu byombi ariko ibiganiro byabayeho ntibyagira icyo bitanga.

Perezida Kagame mu kiganiro na Jeune Afrique, yabajijwe niba abona ibindi biganiro hagati ye na Tshisekedi bishoboka; yitsa ku kuba ibyagiye bibahuza nta cyo byigeze bitanga.

Ati: “Umuntu wanze kuganira n’abaturage be yaganira nanjye? Ibyo ntibyaba bidasanzwe?”

Yakomeje agira ati: “Nakunze kugira ubushake bwo kuganira na we. Hari n’ubwo twanavuganye kenshi twembi mu gihe cyashize, ariko ibibazo dufite uyu munsi ni byo mutima w’ibyo twaganiragaho. Ese kuvugana uyu munsi byakemura ibibazo dufite, cyangwa dukwiye kuganira kuko hari amahirwe afatika yo gukemura ikibazo? Guhura byo kuvugana byonyine twabikoze incuro nyinshi.Nahoze mbyemera kandi namye mboneka ku bwabyo.”

Perezida Kagame yagaragaje ko kuri ubu hari abavuga ko “ikibazo kiri hagati ya Kagame na Tshisekedi, ariko si ko biri.”

Yunzemo ko bitumvikana kuba Perezida wa Congo Kinshasa yagira inzitizi yo kuza bakagirana ibiganiro, nyamara yakabaye abikorera mu gihugu cye mu rwego rwo gukemura ibibazo afitanye n’abaturage be.

By Bruce Bahanda.

Tariki 20/09/2023

Tags: Félix TshisekediIkibazo c'u Rwanda na Rdcntabwo Kiri hagati yaboPaul Kagame

Related Posts

Uvira: Abaturage Basohotse mu Mihanda Basaba Amahoro, Banamagana Isahurwa ry’Ibyabo
Uncategorized

Uvira: Abaturage Basohotse mu Mihanda Basaba Amahoro, Banamagana Isahurwa ry’Ibyabo

August 14, 2026
RDC: Impaka kuri Manda ya Gatatu ya Perezida Tshisekedi Zirushaho Gukaza Umurego mu Gihe Isesengura Rishya Riburira ku Ngaruka Zishobora Gukurikiraho
Uncategorized

RDC: Impaka kuri Manda ya Gatatu ya Perezida Tshisekedi Zirushaho Gukaza Umurego mu Gihe Isesengura Rishya Riburira ku Ngaruka Zishobora Gukurikiraho

July 29, 2026
Loni Yagaragaje Ikibazo Cy’Imizi muri RDC: Imiyoborere Mibi n’Ikoreshwa Ry’Umutungo Kamere Bikomeje Gukongeza Intambara
Uncategorized

Loni Yagaragaje Ikibazo Cy’Imizi muri RDC: Imiyoborere Mibi n’Ikoreshwa Ry’Umutungo Kamere Bikomeje Gukongeza Intambara

July 25, 2026
Impagarara mu Burasirazuba bwa RDC: Raporo ivuga ko Ingabo z’u Burundi zikomeje kwinjira muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe imirwano hagati ya FARDC na AFC/M23 ikomeje gukaza umurego
Uncategorized

Impagarara mu Burasirazuba bwa RDC: Raporo ivuga ko Ingabo z’u Burundi zikomeje kwinjira muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe imirwano hagati ya FARDC na AFC/M23 ikomeje gukaza umurego

July 22, 2026
Tshisekedi Yatangaje Ikiganiro Cyagutse Kizahuza Abanyekongo Bose: Dore Ibyamaze Kwemezwa, Ibigiye Gukorwa n’Ibizagenderwaho
Uncategorized

Les raisons du report de la visite du Président Tshisekedi à New York ont été révélées

July 20, 2026
BREAKING NEWS: Kenya Mu Mvururu Nyuma y’Amasezerano ya Ebola na Amerika – Polisi Yifashishije Tear Gas, Ubucuruzi Burahagarara i Nanyuki
Uncategorized

BREAKING NEWS: Kenya Mu Mvururu Nyuma y’Amasezerano ya Ebola na Amerika – Polisi Yifashishije Tear Gas, Ubucuruzi Burahagarara i Nanyuki

June 9, 2026
Next Post

Perezida Félix Tshisekedi, yarahiye arirenza ko atigeze aja kubutegetsi kubera Joseph Kabila.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
  • Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro
  • LT BIGARABA: Amateka y’umusore wavuzweho ubuhanga mu mashuri, mu myitozo ya gisirikare no ku rugamba
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?