• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Abafatiwe i Goma barakekwaho ibintu bikomeye ndetse kandi baniswe Abanyarwanda.

minebwenews by minebwenews
August 26, 2024
in World News
0
Abafatiwe i Goma barakekwaho ibintu bikomeye ndetse kandi baniswe Abanyarwanda.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abafatiwe i Goma barakekwaho ibintu bikomeye ndetse kandi baniswe Abanyarwanda.

Kamanda w’ingabo za karere ka gisirikare ka 34 mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yatangaje ko hafashwe abantu 8 bakekwaho gushakira M23 abantu bayijyamo, bakaba barafashwe ku munsi w’ejo hashize.

Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu ubwo yerekanaga itsinda ry’abantu cumi na batanu batawe muri yombi mu gikorwa cya buri Cyumweru cyiswe “safisha mji wa Goma.”

Muri abo bafashwe harimo umusirikare wo muri brigade ya 11, Abanyarwanda bari mu gihugu cya RDC mu buryo butemewe, abacuruza ibiyobyabwenge n’urubyiruko bafatiwe mu duce dutandukanye two muri uy’u mujyi wa Goma, no muri teritware ya Nyiragongo.

Ku bwe, avuga ko aba bantu bakomoka k’umwanzi kandi ko bari batangiye gushakira umutwe wa M23 abarwanyi rwihishwa mu gihe uyu musirikare wo muri brigade ya 11 we akurikiranyweho gukwirakwiza amasasu mu baturage mu gihe cy’intambara.

Uyu komanda w’ingabo za RDC zo muri brigade ya 34, ya nemeje ko muri teritware ya Nyiragongo ariho amabandi yose ajya gukorera mu mujyi yihishya, ari naho kandi bategurira ubujura n’ibindi byaha bakora.

Ndetse kandi urubyiruko rwo mu bice byo muri teritware ya Nyiragongo, ahanini rwo mu bice bya Majengo, Kasika na Katoyi, rwemeje ko ari bo bambuye imbunda umupolisi, igihe yari kuri bariyeri yo mu muhanda, hashize icyumweru. Ibi byatangajwe n’uyu muyobozi.

Iki gikorwa anavuga ko yagikoze rwihishwa kugira ngo abashakishwa bataja kwihisha.

Ku rundi ruhande, abenshi mu bagiye bafatwa muri ubu buryo, bagiye boherezwa i Kinshasa, kandi amahirwe y’uko n’aba boherezwayo niyo menshi.

         MCN
Tags: 8 batawe muri yombiAbanyarwandaBakekwaho ibikomeyeGoma

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?