Abahunde bo muri Kivu ya Ruguru batangaje ko bashyigikiye FRN ya Joseph Kabila
Minembwe Capital News (MCN)
Abakuru n’abahagarariye umuryango w’Abahunde bo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batangaje ko bashyigikiye ihuriro rya politiki n’igisirikare rya FRN (Front pour la Refondation de la Nation), riyobowe n’uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila Kabange.
Ibi babitangaje mu nyandiko bashyikirije ubuyobozi bwa FRN i Goma, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20/10/2026. Muri iyo nyandiko, bagaragaje ko biteguye gukorana n’iri huriro kandi bashyigikiye ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bushyirwaho akadomo.
Mu butumwa bwabo bagize bati: “Turi inyuma ya FRN kandi dushyigikiye Joseph Kabila. Turashaka ko ubutegetsi bw’i Kinshasa bushyirwaho akadomo ka nyuma.”
Minembwe Capital News (MCN)
