Abajenerali Bakuru ba RDC Bajyanwe Muri Gereza ya Gisirikare, Dosiye Ikomeye Igeretse ku Mutekano w’Igihugu
Gen Franck Ntumba Buamunda, wahoze ayobora ibiro bishinzwe igisirikare mu Ngoro ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hamwe na Gen Maj Christian Ndaywel Okura, wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, boherejwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo i Kinshasa. Iki cyemezo cyateje impaka n’impungenge zikomeye ku mutekano w’igihugu no ku mikorere y’inzego z’umutekano.
Aba bofisiye bombi bari bamaze amezi bafungiwe muri kasho y’Inama Nkuru y’Igihugu ishinzwe Umutekano, aho bakorerwaga iperereza rikomeye. Gen Ntumba yatawe muri yombi mu kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize wa 2025, mu gihe Gen Ndaywel yafashwe mu kwezi kwa munani k’uwo mwaka, nyuma y’igihe gito asezerewe ku buyobozi bw’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare. Tariki ya 07/01/ 2026 ni bwo boherejwe muri gereza ya Ndolo, bikaba bigaragaza ko dosiye zabo zigiye gukomeza kuburanishwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko muri gereza ya Ndolo hafungiyeyo n’abandi bofisiye bakuru barimo Brig Gen Benjamin Katende Batubadila, Brig Gen Antoine Longondjo Lobandi, Col Jules Boele Bagolome na Maj Jean-Lambert Embole Ngondili. Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bikomeye bifitanye isano n’umutekano w’igihugu.
Aba basirikare bashinjwa ibyaha birimo umugambi wo kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, kugambanira igihugu binyuze mu guha amakuru y’ubutasi abantu bo hanze, kugerageza kwica, gukwirakwiza amakuru y’ibihuha agamije guhungabanya rubanda, ndetse no kutubahiriza amabwiriza atangwa n’ababakuriye mu nzego za gisirikare.
Hagati aho, Gen Christian Tshiwewe Songesha, wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, akaba n’umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu bya gisirikare ndetse n’Umuyobozi w’umutwe w’ingabo zishinzwe umutekano w’abayobozi bakuru, aracyafungiwe muri kasho y’Inama Nkuru y’Umutekano. Avugwaho kugira uruhare mu mugambi wo gushaka kwica Perezida Tshisekedi, icyaha Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, Augustin Kabuya, yatangaje ko Gen Tshiwewe yemeye.
Icyakora, ibi birego bikomeje guteza impaka zikomeye mu nzego z’umutekano. Jean-Jacques Wondo, impuguke mu by’igisirikare wagize uruhare mu mavugurura y’urwego rushinzwe iperereza muri RDC, agaragaza ko mu bofisiye bakuru bamaze igihe bafungiwe i Kinshasa, benshi bashobora kuba barafunzwe barengana.
Yagize ati: “Benshi muri bo ntibafunzwe hashingiwe ku bimenyetso bifatika, ahubwo byaba ari uburyo bwo kwihimura cyangwa guhimba ibirego, hagamijwe mbere na mbere kubahagarika no kubakura burundu mu nzego zifata ibyemezo bikomeye bya gisirikare.”
Mu bo agaragaza ko bashobora kuba barafungiwe akarengane harimo Gen Freddy Kalume, na we washinjwe kugira uruhare mu mugambi wo kugirira nabi Perezida Tshisekedi, Gen Maj Frank Ngama Lebe, ndetse na Gen Dieudonné Mutupeke Kiamata.
Iyi dosiye ikomeje gukurikiranwa hafi n’abaturage ba RDC n’abasesenguzi mpuzamahanga, kuko igaragaza ihangana rikomeye riri mu nzego z’umutekano, rikaba rishobora kugira ingaruka zikomeye ku miyoborere y’igihugu no ku mutekano w’akarere kose.






