
Abakandida barimo Franck Diong, Matata Mponyo, Sesanga Hippung na Seth Kikuni, barahamagarira abaturage bose ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kurengera ubwisanzure bw’amajwi yabo bageneye Kandinda nimero ya 3, Moïse Katumbi Chapwe, yo kw’itariki 20/12/2023.
Ibi babishize munyandiko bateraho n’imikono yabo kwari batanu (5), k’u wa Kane, tariki 21/12/2023.
N’inyandiko zirimo ibivuga biti: “Duhereye ku bimaze kuvugwa haruguru, bivuye ku kuba imashini z’itora kimwe n’udusanduku twitora byarabitswe nta batanga buhamya bahari, bigatuma udusanduku twitora twuzuzwamo amajwi y’ibihimbano, ibi dusanga ari uburiganya bukabije.”
Bakomeje bavuga bati: “Mu byukuri ibisubizo nk’uko bya maze gu kusanywa mu gihugu hose kandi byakozwe n’Ibigo byacyu dusanga umukandinda nimero 3 Moïse Katumbi Chapwe, ariwe urimbere.”
ibi bitangazwa na bakandida batanu(5), bishize hamwe banavuzeko mugihe umukandinda wabo nimero 3 Moïse Katumbi, azaba atarimbere ay’amatora azaba arimo ugupilate n’ubujura bubi. bwateguwe hagamijwe kugwiza ibihimbano mu dusanduku twitora.
Moïse Katumbi Chapwe na bagenzi be, ba babajwe na Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora CENI, kuba yararenze itegeko rigenga imitunganyirize y’Amatora muri RDC.
By’u mwihariko kandi n’uko banenga iriya Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora, kuba batarubahirije itegeko rya 52 rigena ko Amatora agomba kuba umunsi umwe mu gihugu.
Mu bindi iriya Komisiyo ya CENI inengwa na bose harimo ko imashini z’itora zatinze kugezwa ahabigenewe, bikozwe mu buriganya bwapanzwe n’agatsiko gakorera mu kwaha kwa perezida Félix Tshisekedi.
Tubibutsa ko Amatora ya badepite n’aya perezida wa Republika ya Demokarasi ya Congo, ko byari biteguwe kuzaba umunsi umwe wo kw’itariki 20/12/2023.
Ay’amatora akaba amaze iminsi ibiri abera mu gihugu hose kugeza ubu bakaba batararangiza. Gusa biteganijweko kuri uyu wa Gatanu, tariki 22/12/2023, haza gutangazwa amajwi y’agateganyo.
Bruce Bahanda.

