Abaminisitiri b’Ingabo bo mu Karere Bagiye Guhura ku Kibazo cy’Umutekano wa RDC
Zambia yatangaje ko igiye kwakira inama ihuza abaminisitiri b’ingabo n’abagaba bakuru bazo baturutse mu bihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), igamije gusuzuma no gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke bikomeje kuzonga Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Nk’uko byemejwe mu itangazo rya Leta ya Zambia, iyi nama izamara iminsi itatu, itangire tariki ya 08/01/2026, ikazabera mu mujyi wa Livingstone. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abaminisitiri b’ingabo 12 hamwe n’abagaba bakuru b’ingabo 12, bose bahagarariye ibihugu bigize ICGLR.
Minisitiri w’Ingabo wa Zambia, Ambrose Lwiji Lufuma, ni we uteganyijwe kuyobora iyi nama y’ingenzi, izibanda cyane ku gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kwiyongera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa RDC.
Iyi nama igiye kuba mu gihe ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bikomeje kugaragaza impungenge zishingiye ku ntambara ikomeje gufata indi ntera muri RDC. By’umwihariko, haravugwa ibitero by’igisirikare cya Leta bigabwa mu bice bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, aho akenshi bihitana abasivili b’inzirakarengane.
Igitero giheruka cyagabwe tariki ya 02/01/2026, aho ihuriro ry’ingabo za RDC ryifashishije indege zitagira abapilote (drones) rikagaba igitero mu gace gatuwe n’abaturage muri santere ya Masisi, kigahitana abasivili batandatu, mu gihe abandi 41 bakomereketse bikomeye.
Uburasirazuba bwa RDC bumaze imyaka irenga 30 burangwa n’intambara n’umutekano muke, ariko ibintu byongeye kuzamba cyane guhera mu 2021, ubwo abarwanyi ba M23 bongeye gufata intwaro. Ibi byabaye nyuma y’uko Leta ya RDC inaniwe kubahiriza amasezerano yari yaragiranye n’uyu mutwe, agamije kurengera Abanye-Congo, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bakunze kwibasirwa n’ubwicanyi, abandi bakameneshwa mu byabo bazira inkomoko yabo.
ICGLR igizwe n’ibihugu 12 birimo Angola, u Burundi, Repubulika ya Santarafurika, Congo, RDC, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani, Sudani y’Epfo, Tanzania na Zambia. Iyi nama yitezweho gutanga icyerekezo gishya cy’ubufatanye mu gushakira akarere umutekano urambye no kugarura ituze mu Burasirazuba bwa RDC.






