Abantu 9 biciwe mu gace kamwe ko muri Rutshuru
Abantu icyenda barimo n’umwana w’umukobwa biciwe mu gace ka Bishusha gaherereye muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri, itariki ya 28/10/2025, ni bwo byamenyekanye ko bariya bantu 9 bishwe.
Abishwe nk’uko amakuru aturuka muri ibyo bice abivuga barimo uwitwa John Semanza, John Sebastian,Ndagije Ponsi, Maniriho, Kabuya Ndachombonye, Benjamin, Munyagishari, Bimenya, Kanza n’umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka iri hagati yi 4 ni 5.
Usibye abo bishwe hari n’undi mwana w’u muhungu wakomerekejwe bikabije.
Abarwanyi bo muri Wazalendo barashinjwa kuba inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi, ni mu gihe bakunze kwibasira imihana ituwe n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakayisahura, ubundi bakica n’abayituriye.
Ni bikorwa bamaze gukorera mu bice byinshi bitandukanye byo muri za teritware ya Rutshuru, Masisi, Lubero n’ahandi.
Usibye muri Kivu Yaruguru banabikoze muri Kivu y’Amajyepfo, nko muri za teritware ya Walungu, Fizi, Mwenga, Minembwe n’ahandi.






