Abantu batari bake bahitanywe n’iturika rikomeye ryabereye i Islamabad, abandi barakomereka
Mu murwa mukuru wa Pakistan, Islamabad, habaye iturika rikomeye ryibisasu ryahitanye abantu 12, abandi 20 barakomereka, nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’ibitaro byakiriye inkomere.
Iri turika ryabaye mu masaha ya kare yo kuri uyu wa mbere, rikaba ryateye impagarara mu baturage b’uyu murwa mukuru usanzwe uzwiho kuba utarangwamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’ibi, ugereranyije n’uduce tw’amajyepfo no mu burengerazuba bw’igihugu.
Nta makuru ahamye aratangazwa ku cyaba cyateye iryo turika, ariko inzego z’umutekano zatangaje ko zatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare. Aho byabereye, imihanda yaho yafunzwe mu gihe hatangiye ibikorwa byo gusaka no gukumira ibindi byago bishobora kwaduka.
Ibitaro bikuru bya Islamabad byatangaje ko bakiriye inkomere 20, bamwe muri bo barembye cyane. “Turi gukora ibishoboka byose ngo turengere ubuzima bw’abakomeretse, ariko hari bamwe bagaragaraho ibikomere bikomeye,” nk’uko byatangajwe n’umwe mu baganga bakuru.






