• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, April 18, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Iby’ingenzi ku Gitero Cyahitanye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
March 2, 2026
in World News
0
Iran: Urupfu rw’Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu Rwemejwe ku Mugaragaro
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’ingenzi ku Gitero Cyahitanye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran

You might also like

Amerika Yatangaje ko Igihe cy’Ubufasha bwa NATO Cyarenze

Perezida Lula Yikomye Politiki ya Trump, Ayibona Nk’ishobora Guteza Isi Ibibazo Bikomeye

Intambwe Ikomeye mu Guhosha Intambara Hagati ya Amerika na Iran

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 28/02/2026, umutegetsi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yishwe mu gitero cyateguwe mu ibanga rikomeye, nyuma y’iminsi myinshi yo gukurikiranwa n’ubutasi bwa Amerika na Israel. Ubu butasi bwari bwarakozwe amezi menshi, bugamije kumenya neza ingendo n’aho Khamenei akunze kuba, kandi bukaba bwaragaragaye nk’ubuhanga bugezweho mu gukurikirana abategetsi bakuru b’igihugu cya Iran.

Ubu buryo bw’ubutasi bwakozwe mu ibanga rikomeye, aho amakuru yavuye muri CIA yahawe Israel kugira ngo ikore igitero. Amerika na Israel bari bamaze igihe kinini bakurikirana ibikorwa bya Khamenei n’abandi bategetsi bakuru ba Iran, babikesha gukurikirana imirongo ya telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Ibi byabafashije kumenya neza ibihe by’intege nke by’abo bahiga n’aho bari muri Tehran, aho Khamenei yari kugirira inama.

Umwanzuro wo kugaba igitero wafashwe hashingiwe ku makuru yizewe cyane, ibisasu byarashwe ku isaha ya saa 9:40 z’aho i Tehran (saa 7:40 mu Minembwe na Bukavu). Ibitero byabereye ahantu Khamenei yari ari, hateguwe kandi n’ahandi hantu harimo ibiro bya Perezida Masoud Pezeshkian, we ariko akabasha kurokoka. Mu bitero, hamenyekanye ko abategetsi batatu bakuru ba gisirikare ba Iran bapfuye, barimo Minisitiri w’Ingabo Brig. Gen. Aziz Nasirzadeh, Umunyamabanga Mukuru w’Inama ya Gisirikare Ali Shamkhani, na Gen. Mohammad Pakpour, umugaba w’umutwe w’ingabo ukomeye wa IRGC.

Iki gikorwa cy’ubutasi n’intambara kirasumba ibindi mu buryo bw’ubuhanga, kikaba cyarateye impungenge ku mutekano w’akarere k’Abarabu n’isi yose. Israel yagaragaje ko yateye ibisasu ku bategetsi bakuru ba Iran, mu gihe Amerika yashyigikiye igikorwa cyo gukurikirana amakuru no gutanga ubufasha bw’ikoranabuhanga. Perezida wa Amerika Donald Trump yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko uburyo bwo gukurikirana Khamenei bwaribugize igihe, avuga ko nta nzira yihishe y’uwari umutegetsi w’ikirenga wa Iran yashoboye guhisha ibikorwa bye ku butasi bwa Amerika.

Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru mpuzamahanga, igitero cyateguwe neza hakoreshejwe uburyo bwihariye bwo gutegura indege z’intambara za Israel n’ibisasu bya misile. Ubu buryo bwari bugamije gukora ibitero byimbitse ku bikorwa by’ingenzi bya Khamenei, hatitawe ku kuba yari afite uburyo bwo kwikingira ku buryo bw’ubuhanga (underground shelters).

Uruhare rw’ubu butasi n’ibitero rugaragaza uburyo Amerika na Israel bashobora gukoresha ikoranabuhanga rigezweho n’ubushishozi mu kurwanya abategetsi bafite gahunda zikomeye mu by’igisirikare n’ingufu za nikleyeri. Ibi kandi byerekana ko Iran yari izi neza ko abategetsi bakuru bashobora kugerwaho, kandi ko gukoresha uburyo bwo kwikingira byari bikomeye.

Icyo gitero kandi cyagaragaje impungenge z’uko kwica abayobozi bakuru ba Iran bishobora kudatanga ishusho nyayo y’uko ibintu bizakomeza muri politiki n’intambara mu karere, bitewe n’uburyo Iran yari yiteguye gusimbuza abayobozi bayo mu gihe cy’ihutirwa.

Uyu munsi, isi yose iracyakurikirana ingaruka z’iki gitero, kuko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere k’Abarabu ndetse no ku bukungu bw’isi yose, cyane ko Iran izwiho kugira uruhare runini mu miyoborere y’ingufu za peteroli n’imiyoborere ya politike y’akarere.

Tags: Igitero cyahitanyeIranUmuyobozi wikirenga
Share27Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Amerika Yatangaje ko Igihe cy’Ubufasha bwa NATO Cyarenze

by Bahanda Bruce
April 18, 2026
0
Perezida yasibye ifoto yamugaragazaga nka Yesu

Amerika Yatangaje ko Igihe cy’Ubufasha bwa NATO Cyarenze Mu gihe isi ikomeje gukurikiranira hafi umutekano w’inyanja zifite akamaro kanini mu bucuruzi mpuzamahanga, by’umwihariko Umuhora wa Hormuz, Leta Zunze...

Read moreDetails

Perezida Lula Yikomye Politiki ya Trump, Ayibona Nk’ishobora Guteza Isi Ibibazo Bikomeye

by Bahanda Bruce
April 18, 2026
0
Perezida Lula Yikomye Politiki ya Trump, Ayibona Nk’ishobora Guteza Isi Ibibazo Bikomeye

Perezida Lula Yikomye Politiki ya Trump, Ayibona Nk’ishobora Guteza Isi Ibibazo Bikomeye Perezida wa Brésil, Luiz Inácio Lula da Silva, yatangaje ko politiki ya Perezida wa Leta Zunze...

Read moreDetails

Intambwe Ikomeye mu Guhosha Intambara Hagati ya Amerika na Iran

by Bahanda Bruce
April 17, 2026
0
Intambwe Ikomeye mu Guhosha Intambara Hagati ya Amerika na Iran

Intambwe Ikomeye mu Guhosha Intambara Hagati ya Amerika na Iran Umuhora wa Hormuz ni wo mutima w’ubucuruzi bwa peteroli ku isi, kuko unyuzwamo hafi 20% kugeza kuri 30%...

Read moreDetails

U Bwongereza n’u Bufaransa mu Nama Mpuzamahanga Ikomeye ku Mutekano wa Hormuz

by Bahanda Bruce
April 17, 2026
0
U Bwongereza n’u Bufaransa mu Nama Mpuzamahanga Ikomeye ku Mutekano wa Hormuz

U Bwongereza n’u Bufaransa mu Nama Mpuzamahanga Ikomeye ku Mutekano wa Hormuz U Bwongereza n’u Bufaransa nibyo biyoboye inama mpuzamahanga ikomeye iri kubera uyu munsi, ihuje ibihugu n’abafatanyabikorwa...

Read moreDetails

Amerika Yarushijeho Gukaza Ingamba kuri Iran

by Bahanda Bruce
April 17, 2026
0
Amerika Yarushijeho Gukaza Ingamba kuri Iran

Amerika Yarushijeho Gukaza Ingamba kuri Iran Mu gihe umwuka wa dipolomasi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran ukomeje kuba mubi kandi urimo urujijo, abayobozi bakuru...

Read moreDetails
Next Post
Urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma wa AFC/M23 ni Icyaha cy’Intambara – Senateri Evode Uwizeyimana

Urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma wa AFC/M23 ni Icyaha cy’Intambara – Senateri Evode Uwizeyimana

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?