• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Abanya-Bibogobogo babwiwe amakuru yabateye ubwoba.

minebwenews by minebwenews
June 22, 2025
in Conflict & Security
0
Uwashinjwaga kuba ishyano ku Banya-Bibogobogo ntakiriho.
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abanya-Bibogobogo babwiwe amakuru yabateye ubwoba.

You might also like

Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe

Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

Uduce 8 FARDC n’abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y’uko bishe abasivili

Bibogobogo iherereye muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ikaba kandi iri mu misozi iri hejuru y’umujyi wa Baraka, abayituriye babwiwe ko ihuriro rya Wazalendo ku bufatanye na FDLR bacuze umugambi wo kubatera, kandi ko babikora vuba, nk’uko uwabahaye aya makuru yabivuze.

Bikubiye mu butumwa umwe wo muri abo Wazalendo yahaye abanyamulenge batuye aha mu Bibogobogo, aho yabasabye kwicara babizi.

Mu butumwa bwe yatanze akoresheje inyandiko yasobanuye ko uzabatera ko azaturuka mu nzira zitatu, iya “Kagugu, Magaja ari yo ya Lweba, undi na none ngwakazaturuka i Kalele.”

Ndetse yanavuze ko atari Bibogobogo igambiriwe guterwa gusa, ngo kuko kandi aba Wazalendo bagambiriye no gutera mu Minembwe, Mikenke na Rugezi.

Umutangabuhamya yagize ati: “Hano mu Bibogobogo twakiriye amakuru mabi ko umwanzi ari kwiyegeranya ngo adutere.”

Aya makuru akomeza avuga ko umunsi wo guterwa ntuzwi, ariko ko ari ubutumwa bukomeye baganewe n’umuntu wo mu banzi.

Ibi ntacyo ingabo za FARDC zigenzura aka gace ka Bibogobogo zirabivugaho, nubwo ari amakuru yakomeje kuvuwa cyane mu baturage bagaturiye.

Bibogobogo iyi ivugwamo ayo makuru, irebwa n’ingabo za Congo hamwe n’iz’u Burundi zike, kuko inyinshi murizo ziheruka kuzamuka mu Minembwe kuhatera.

Binavugwa ko ibitero byagabwe ejo ku wa gatandatu mu nkengero za centre ya Minembwe, byari biyowe n’izi ngabo z’u Burundi. Kimweho zabikubitiwemo cyane nyuma y’aho umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bizitanze muri Mukoko, bikarangira zibahaye isomo.

Ibitero by’iri huriro ry’imitwe ya Mai Mai yibumbiye mu ciswe Wazalendo ku bufatanye na FDLR irimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu Bibogobogo byaherukaga kuhagabwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Ni bitero byari bikarishye, nyamara Abanyamulenge bari babigabweho batabawe n’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zisanzwe n’ubundi zigenzura iki gice, zisubiza inyuma iriya mitwe yitwaje intwaro yari yabibagabyeho.

Urwo rugamba rw’icyo gihe rwirije umunsi wose hari uguhangana gukomeye ku mpande zombi, kuva icyo gihe aba Banya-Bibogobogo bari batarongera kubona ibitero.

Ngayo nguko uko byifashe mu misozi ya Bibogobogo.

Tags: Abanya-BibogobogoIbiteroInzira zitatu
Share36Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe

Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe Amakuru ava mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, avuga ko nyuma y'aho Colonel Rubaba Ntagawa ahamagajwe...

Read moreDetails

Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya Colonel Rubaba Ntagawa, umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ukuriye ibatayo ifite ibirindiro mu Bibogobogo muri teritware ya...

Read moreDetails

Uduce 8 FARDC n’abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y’uko bishe abasivili

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Uduce 8 FARDC n'abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y'uko bishe abasivili Uduce tubarirwa mu 8 duherereye muri grupema ya Bukombo n'iya Tongo muri teritware ya Rutshuru, mu...

Read moreDetails

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe Sio.Sebagabo Rwambara war'uzwi cyane ku izina rya Edinasi, yatabarukanye n'abandi i Lubumbashi mu cyahoze ari Katanga, kuri ubu...

Read moreDetails

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Icyo amakuru avuga ku basirikare ba M23 bafunzwe, ariko bakaza kurekurwa

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije Abarwanyi bashingikiwe na guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai n'indi iyishamikiyeho ihurikiye mu...

Read moreDetails
Next Post
Afrika y’epfo, mu burakari bwinshi yatangaje ikigiye kongera kuyisubiza muri RDC.

Afrika y'epfo, mu burakari bwinshi yatangaje ikigiye kongera kuyisubiza muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?