AFC/M23 Yivuganye Umurwanyi wa FDLR Ufite Ipeti rya Colonel
Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aravuga ko habaye imirwano ikomeye muri Teritwari ya Masisi, by’umwihariko mu gace ka Mwene-Sikare, yahuje ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) rifatanyije n’umutwe wa FDLR, ingabo za Angola, abacanshuro na Wazalendo.
Nk’uko bitangazwa n’impande zitandukanye, biravugwa ko Colonel wari uzwi ku izina rya Ukwishaka, amazina ye asanzwe ari Nouvelle, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR, yaba yaraguye muri iyo mirwano. Ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umurambo w’uwavuzwe witwaje imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov (AK-47), bivugwa ko ari we, nubwo aya makuru ataremezwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa FDLR.
AFC/M23 ivuga ko yirwanyeho ubwo ingabo za Leta ya Congo zifatanyije na FDLR zayigabaho ibitero, igahitana bamwe mu barwanyi babo, barimo n’uwo muyobozi wo ku rwego rwa Colonel. Ku rundi ruhande, inzego za Leta ya Congo ntizari zatangaza ku mugaragaro iby’aya makuru mu gihe akomeje gukwirakwirazwa.
Iyi mirwano ivugwa ko yabereye mu duce tumaze igihe tuberamo ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikorana bya hafi n’ingabo za FARDC, aho M23 ikomeje kwagura ibirindiro byayo, mu gihe FARDC ivuga ko iri guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu rwego rwo kugarura ituze n’umutekano.
FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) yashinzwe mu mwaka wa 2000, igizwe ahanini n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda (ex-FAR) n’Interahamwe bahungiye muri Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mutwe umaze imyaka irenga 30 ukorera mu mashyamba ya Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, aho ushinjwa kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’abaturage, ubwicanyi, gusahura no kwishora mu bucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.
Mu bihe bitandukanye, FDLR yakunze kuvugwaho gukorana cyangwa kwifashishwa n’ingabo za Leta ya Congo mu kurwanya indi mitwe yitwaje intwaro, nubwo ubuyobozi bwa Kinshasa bwagiye bubihakana kenshi. Ibi byagiye biba intandaro y’amakimbirane ya dipolomasi hagati ya RDC n’u Rwanda, rushinja FDLR kuba umutwe urimo abasize bakoze Jenoside kandi ugikomeje gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano warwo.
Amakuru atangwa n’abakurikirana ibya gisirikare mu karere avuga ko Colonel Ukwishaka (Nouvelle) yari umwe mu bayobozi bafite ijambo rikomeye mu mikorere ya FDLR, by’umwihariko mu duce twa Masisi. Bivugwa ko yari ashinzwe ibikorwa by’imirwano no guhuza ingabo mu bice bitandukanye.
Urupfu rwe, niruramuka rwemejwe kumugagaro, rushobora gufatwa nk’igihombo gikomeye kuri FDLR. Ababikurikiranira hafi bagaragaza ko urupfu rw’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri FDLR rushobora kugira ingaruka ebyiri zitandukanye: ku ruhande rumwe, rushobora guca intege uwo mutwe no kugabanya ubushobozi bwawo mu mikorere; ku rundi ruhande, rushobora gutuma habaho gushaka kwihorera no kongera ubukana bw’imirwano.
Iburasirazuba bwa RDC bumaze imyaka myinshi mu bibazo by’umutekano bishingiye ku mitwe myinshi yitwaje intwaro, irimo FDLR, Mai-Mai n’indi iyishamikiye ikorana bya hafi n’inzego za Leta, bigatuma abaturage bahora mu guhunga no kubaho mu buzima bwuzuye impungenge.
Mu gihe amakuru akomeje gukusanywa no kugenzurwa, birasaba ko impande zose zigaragaza ubushake bwa politiki bwo kuganira no gushaka umuti urambye, aho gukomeza inzira y’amasasu idahagarika amaraso n’akababaro by’abaturage.
Iyi nkuru iracyakurikiranywe, mu gihe hategerejwe itangazo ryemeza ku mugaragaro amakuru ajyanye n’urupfu rwa Colonel Ukwishaka n’ingaruka zabyo ku miterere y’imirwano muri Masisi no mu burasirazuba bwa RDC muri rusange.






