• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Abanyamulenge bangiwe kwinjira mu nama yateguwe na perezida Felix Tshisekedi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 24, 2025
in Conflict & Security
0
Perezida Tshisekedi yongeye kwikoma u Rwanda, noneho anarushinja ku mutwara abaturage
74
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abanyamulenge bangiwe kwinjira mu nama yateguwe na perezida Felix Tshisekedi

You might also like

Uduce 8 FARDC n’abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y’uko bishe abasivili

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije

Abanye-kongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda barimo n’abayoboye Imiryango ibahuriza muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bangiwe kwinjira mu nama yateguwe na Leta y’i Kinshasa i New York. Babashinja gusa na Major General Sultan Makenga uyoboye ingabo za ARC/M23.

Iyi nama yari yatumiwemo abanyekongo n’inshuti zabo, kugira ngo baganire kuri genocide Kinshasa imaze iminsi ivuga ko yakorewe abaturage bayo mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bw’igihugu.

Bamwe mu bangiwe kwinjira muri iyo nama, barimo umuyobozi wa Mahoro Peace Association n’uwa Isoko, Imiryango yombi igizwe n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri Kivu yepfo na Kivu Yaruguru. Bavuga ko batunguwe no kubona bangiwe kwinjira mu nama y’Abanye-kongo, babaziza ko basa na General Sultan Makenga.

Muri aba bayobozi bangiwe, nka Safari Munyarugendo yagize ati: “Twageze ahagombaga kubera inama saa tatu, tuhagera ku gihe cyari gitegerejwe. Nyuma yo kugera ku muryango aho bagombaga kureba ko twiyandikishije, natangajwe no kubona ahanditse amazina yacu. Izina ryanjye ryari ryanditse mu ibara ry’umuhondo, bambwira ko ngomba kujya ku ruhande ikibazo cyanjye bakaza kucyigaho.”

Yakomeje ati: “Abashinzwe umutekano wa perezida Thisekedi ni bo baje kutugaragariza ikibazo neza uko giteye. Bavuga ko amazina yacu atari aya abanyekongo ahubwo akomoka mu bindi bihugu, ndetse ko n’amasura yacu adasa n’aya banyekongo, hubwo ko dusa na Major General Sultan Makenga urwanya ubutegetsi bwabo.”

Munyarugendo yanavuze ko ibyo bakorewe n’ibyo babwiwe bibateye agahinda, ndetse ko bigombwa gutekerezwaho cyane.

Ati: “twakorewe ibintu bibi cyane. Kandi ni ni gisebo gikomeye kuri Leta ya Congo n’abaturage bayo. Kuvangura abaturage ni kimwe no kubica ukabarimbura.”

Umuyobozi wa Mahoro Peace Association, Douglas Kabunda na we yavuze ko barenganyijwe.

Yagize ati: “Akarengane duhora dukorerwa muri RDC noneho bakazanye ni no muri America. Igitangaje Leta ni yo ikazanye no mu mahanga.

Yakomeje avuga ko leta y’i Kinshasa kubeshya amahanga ko nta jenocode abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi ikorera, ari ibinyoma, ngo kuko ivangura ryonyine igaragaje ribihamya.

Tubibutsa ko iyi nama yari yatumiwemo Meya w’umujyi wa New York, nyuma y’iyo nama Mahoro Peace Association yamwandikiye imugaragariza ko yari igamije gupfobya jenocide ikorerwa Abatutsi muri RDC.

Tags: AbanyamulengeInamaNew YorkTshisekedi
Share30Tweet19Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Uduce 8 FARDC n’abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y’uko bishe abasivili

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Uduce 8 FARDC n'abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y'uko bishe abasivili Uduce tubarirwa mu 8 duherereye muri grupema ya Bukombo n'iya Tongo muri teritware ya Rutshuru, mu...

Read moreDetails

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe Sio.Sebagabo Rwambara war'uzwi cyane ku izina rya Edinasi, yatabarukanye n'abandi i Lubumbashi mu cyahoze ari Katanga, kuri ubu...

Read moreDetails

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Icyo amakuru avuga ku basirikare ba M23 bafunzwe, ariko bakaza kurekurwa

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije Abarwanyi bashingikiwe na guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai n'indi iyishamikiyeho ihurikiye mu...

Read moreDetails

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by’i Doha

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Ibyakozwe na Kinshasa biganisha kuri balkanisation, soma inkuru irambuye

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by'i Doha Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo budashobora guhunga ibiganiro bibera...

Read moreDetails

Igihugu cy’igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Igihugu cy’igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR

Igihugu cy'igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR Igihugu cy'igihangange ku isi ari cyo Leta Zunze ubumwe z'Amerika cyavuze ku cyemezo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Ibihugu birimo Canada byasabye abaturage babyo kwirinda gukorera ingendo mu Burundi

Ibihugu birimo Canada byasabye abaturage babyo kwirinda gukorera ingendo mu Burundi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?