Abanyamulenge bangiwe kwinjira mu nama yateguwe na perezida Felix Tshisekedi
Abanye-kongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda barimo n’abayoboye Imiryango ibahuriza muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bangiwe kwinjira mu nama yateguwe na Leta y’i Kinshasa i New York. Babashinja gusa na Major General Sultan Makenga uyoboye ingabo za ARC/M23.
Iyi nama yari yatumiwemo abanyekongo n’inshuti zabo, kugira ngo baganire kuri genocide Kinshasa imaze iminsi ivuga ko yakorewe abaturage bayo mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bw’igihugu.
Bamwe mu bangiwe kwinjira muri iyo nama, barimo umuyobozi wa Mahoro Peace Association n’uwa Isoko, Imiryango yombi igizwe n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri Kivu yepfo na Kivu Yaruguru. Bavuga ko batunguwe no kubona bangiwe kwinjira mu nama y’Abanye-kongo, babaziza ko basa na General Sultan Makenga.
Muri aba bayobozi bangiwe, nka Safari Munyarugendo yagize ati: “Twageze ahagombaga kubera inama saa tatu, tuhagera ku gihe cyari gitegerejwe. Nyuma yo kugera ku muryango aho bagombaga kureba ko twiyandikishije, natangajwe no kubona ahanditse amazina yacu. Izina ryanjye ryari ryanditse mu ibara ry’umuhondo, bambwira ko ngomba kujya ku ruhande ikibazo cyanjye bakaza kucyigaho.”
Yakomeje ati: “Abashinzwe umutekano wa perezida Thisekedi ni bo baje kutugaragariza ikibazo neza uko giteye. Bavuga ko amazina yacu atari aya abanyekongo ahubwo akomoka mu bindi bihugu, ndetse ko n’amasura yacu adasa n’aya banyekongo, hubwo ko dusa na Major General Sultan Makenga urwanya ubutegetsi bwabo.”
Munyarugendo yanavuze ko ibyo bakorewe n’ibyo babwiwe bibateye agahinda, ndetse ko bigombwa gutekerezwaho cyane.
Ati: “twakorewe ibintu bibi cyane. Kandi ni ni gisebo gikomeye kuri Leta ya Congo n’abaturage bayo. Kuvangura abaturage ni kimwe no kubica ukabarimbura.”
Umuyobozi wa Mahoro Peace Association, Douglas Kabunda na we yavuze ko barenganyijwe.
Yagize ati: “Akarengane duhora dukorerwa muri RDC noneho bakazanye ni no muri America. Igitangaje Leta ni yo ikazanye no mu mahanga.
Yakomeje avuga ko leta y’i Kinshasa kubeshya amahanga ko nta jenocode abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi ikorera, ari ibinyoma, ngo kuko ivangura ryonyine igaragaje ribihamya.
Tubibutsa ko iyi nama yari yatumiwemo Meya w’umujyi wa New York, nyuma y’iyo nama Mahoro Peace Association yamwandikiye imugaragariza ko yari igamije gupfobya jenocide ikorerwa Abatutsi muri RDC.