Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kalemi Bafunguwe, Hakomeje Kugaragazwa Impungenge ku Ivangura n’Ihohoterwa
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 24/12/2025, Abanyamulenge bari bamaze igihe bafungiwe mu mujyi wa Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barekuwe. Bari bamaze hafi amezi abiri bafunzwe, barimo n’undi wafashwe muri uku kwezi turimo, bose bakaba barafunzwe ku mpamvu zijyanye n’uko baremwe n’uko bavuga, nk’uko byemezwa n’abegereye imiryango yabo.
Abafunguwe barimo abasore babiri bafashwe mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka ubwo bavaga mu Minembwe, ndetse na Mududa Kavuganyi wafashwe hagati muri uku kwezi. Amakuru aturuka mu miryango yabo avuga ko bamwe muri bo bahuye n’ihohoterwa rikomeye mu gihe bari bafunzwe.
Umwe muri abo basore babiri bafatiwe mu nzira bava mu Minembwe yarakomerekejwe bikomeye nyuma yo kuraswa n’abasirikare ba FARDC. Undi, Mududa Kavuganyi, we yakubiswe bikabije ahindurwa intera, azira gusa ko muri telefone ye basanzemo amafoto y’abasirikare. Abandi na bo bivugwa ko bafunzwe bazira ururimi rw’Ikinyarwanda bavuga n’isura yabo, ibintu byakomeje gutera impungenge ku ivangura rishingiye ku bwoko n’akarere.
Ibi byabaye bikomeje gukurura impungenge n’umujinya mu Banyamulenge, bamwe muri bo bakavuga ko batacyiyumvamo ubutegetsi bw’i Kinshasa, bitewe n’uko bakomeje kumva ko badafite uburenganzira bungana n’abandi baturage.
Umwe mu bagize umuryango w’abarekuwe yabwiye Minembwe Capital News ati:
“Dufashe uyu mwanya dushima Imana kuko abacu bari bafungiwe i Kalemie bafunguwe. Turashimira Imana kandi twizeye ko n’abandi bose bafungiwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bari hose, bazabohorwa.”
Iki gikorwa cyo kurekura aba bantu kirakiriwe nk’intambwe nziza, ariko kiranibutsa ko hakiri urugendo rurerure mu kurwanya ihohoterwa, ivangura n’ifungwa rinyuranyije n’amategeko, no kubaka icyizere hagati y’abaturage n’inzego z’ubutegetsi muri RDC.





