Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kalemie Bafunguwe
Amakuru aturuka mu mujyi wa Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko Abanyamulenge batatu bari bafungiwe muri uyu mujyi bamaze gufungurwa. Ingabo za FARDC zari zarafashe aba banyamulenge mu byumweru bitatu bishize, ariko nta cyaha gikomeye bashinjwaga, usibye ko bazize ubwoko bwabo Abanyamulenge.
Nk’uko bitangazwa, aba banyamulenge barimo Sengoga Mazimpaka wafatiwe mu Isoko ubwo yari yagiye guhaha ibiribwa byo gutunga umuryango we. Yari kumwe n’abagenzi be, barimo Karisa Ruhamanya na Nyamuhoza, nabo bakaba barafatiwe hafi n’iyo soko bagahita bafungwa.
Iyi nkuru y’ibyishimo ishimangirwa n’abaturage bo muri Kalemi, aho bavuga ko imiryango ya bariya bantu batatu yari imaze iminsi ikeneye inkunga nyuma yo kumva ko bari bafungiwe ku mpamvu zisekeje, zishingiye ku bwoko bwabo gusa. Nyuma y’igerageza rya Mutualité ryo kubafunguza, byarangiye habonetse ibisubizo byiza, aho bafunguwe by’umwihariko, bikaba ari ibintu byashimishije cyane abatuye aka gace.
Umwe yagize ati:
“Imana yacu ni nziza, ishimwe! Aba bantu bacu bari bamaze iminsi bafunzwe, none bafunguwe, ubu bagarutse ku miryango yabo.”
Iyi nkuru itanga isomo ku bihungabanya uburenganzira bwa muntu, igaragaza kandi uburyo ubushyamirane n’ivangura byabaye intandaro y’ingaruka z’ibibazo bikomeye ku baturage, cyane cyane mu turere twibasiwe n’ubuyobozi butita ku burenganzira bw’abaturage






