• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, November 3, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

“Abanyamulenge kubaho nk’abandi bantu n’uburenganzira bwabo”- Umukozi wa Croix-Rouge

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 3, 2025
in Conflict & Security
0
“Abanyamulenge  kubaho nk’abandi bantu n’uburenganzira bwabo”- Umukozi wa Croix-Rouge
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Abanyamulenge kubaho nk’abandi bantu n’uburenganzira bwabo”- Umukozi wa Croix-Rouge

You might also like

RDC: Nangaa anenga bikomeye icyemezo cya Tshisekedi kijyanye no gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.

“Living Like Other People Is a Right for the Residents of Minembwe ” — Red Cross Worker

Heavy Clashes Erupt in Lubumbashi, Leaving Multiple Dead and Widespread Destruction

Umwe mu bakozi b’umuryango mpuzamahanga wa Croix-Rouge ukorera muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’aho abonye uburyo Abanyamulenge babuzwa n’Ingabo z’u Burundi kurema amasoko, yavuze ko n’abo ari abantu kimwe n’abandi, bityo bagomba guhabwa uburenganzira bwabo batagize uwo babusaba.

Uyu mukozi wa Croix-Rouge yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Minembwe Capital News ku mugoroba w’ahar’ejo ku cyumweru, itariki ya 02/11/2025.

Muri iki kiganiro yagize ati: “Ikibazo cyo guhagarika amasoko k’ubwoko bumwe n’ikibazo gikomeye cyane! Ni uguhonyora uburenganzira bwa muntu(violation de droits humains), hiyongereyeho ubwicanyi butavanguye.”

Yavuze ko amategeko mpuzamahanga areba iby’intambara(droits de la guerre), avuga ko ‘abasivili bari mu bice byafashwe n’imitwe yitwaje intwaro bafite uburenganzira bwo kubaho,’ kandi bagabwa ubufasha bwose bukwiye.

Ni naho yageze agira ati: “Abanyamulenge, bagomba gufatwa nk’abandi bantu. Kuko nabo bafite uburenganzira bwo kubaho.”

Yanavuze kandi ko atari imbabazi basaba zokubaho, ahubwo ko ari uburenganzira bwabo kimwe n’abandi bose.

Ati: “Ibyo aba baturage basaba byemezwa neza n’amasezerano mpuzamahanga y’i Genève mu Busuwisi yo mu mwaka wa 1949 n’ayo mu 1977.”

Yavuze ko inzira, amasoko, amashirahamwe mpuzamahanga afasha ikiremwa muntu, byose n’ibindi bikwiye gufungurwa kandi ngo bikabungwa bungwa n’abaribo bose ntavangura rishingiye ku moko, idini cyangwa isura.

Yongeyeho ati: “Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, igomba guhagurukira iki kibazo.”

Kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, Abanyamulenge mu Minembwe bafungiwe amasoko, ni nyuma y’aho Ingabo z’u Burundi n’iza RDC zifunze inzira yo kwa Mulima n’iya Bijombo.

Inzira yo kwa Mulima yacagamo ibicuruzwa biturutse i Baraka muri Fizi n’ahandi mu bindi bice byo muri iyi teritware, ni mu gihe mu Bijombo ho ibyayicagamo byabaga byinuwe i Uvira n’i Bukavu ndetse no mu yandi ma teritware yo muri Kivu y’Amajyepfo.

Ahanini ibicuruzwa Abanya-Minembwe babuze cyane cyane ni ibijyanye n’isabune, umunyu, amavuta yo kurya, isukari n’amazutu.

Usibye kuba Ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zarafunze inzira yo kwa Mulima n’iya Bijombo, zanashinze n’ibirindiro byazo mu marembo ya centre ya Minembwe n’iya Mikenke zituwe n’Abanyamulenge benshi, aho zibakorera iyicarubuzo n’ubundi bugizi bwa nabi.

Zibishinze ku Birarombili, Gitashya, Gipupu, Mikarati, Point Zero, Nyamara n’ahandi.

Tags: AbanyamulengeBagomba kubaho nk'abandiMinembwe
Share28Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

RDC: Nangaa anenga bikomeye icyemezo cya Tshisekedi kijyanye no gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.

by Bahanda Bruce
November 3, 2025
0
RDC: Nangaa anenga bikomeye icyemezo cya Tshisekedi kijyanye no gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.

RDC: Nangaa anenga bikomeye icyemezo cya Tshisekedi kijyanye no gufungura ikibuga cy'indege cya Goma. Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, Corneille Nangaa, yanenze bikomeye icyemezo cya...

Read moreDetails

“Living Like Other People Is a Right for the Residents of Minembwe ” — Red Cross Worker

by Bahanda Bruce
November 3, 2025
0
“Living Like Other People Is a Right for the Residents of Minembwe ” — Red Cross Worker

A staff member of the International Committee of the Red Cross (ICRC) based in South Kivu, eastern Democratic Republic of Congo, has condemned the ongoing restrictions imposed on...

Read moreDetails

Heavy Clashes Erupt in Lubumbashi, Leaving Multiple Dead and Widespread Destruction

by Bahanda Bruce
November 2, 2025
0
Heavy Clashes Erupt in Lubumbashi, Leaving Multiple Dead and Widespread Destruction

Intense fighting has broken out in the city of Lubumbashi, causing massive destruction and significant loss of life. The clashes between GENAFEC rebel group, largely composed of Swahili-speaking...

Read moreDetails

Imirwano iri kubera i Lubumbashi yangirikiyemo byinshi n’abantu bakomeje kuyicirwamo ku bwinshi

by Bahanda Bruce
November 2, 2025
0
RDC:Imirwano hagati y’Abapfulelo n’umutwe wa GENAFEC iravuza ubuhuha mu cyahoze ari Katanga

Imirwano iri kubera i Lubumbashi yangirikiyemo byinshi n'abantu bakomeje kuyicirwamo ku bwinshi Imirwano ihanganishije umutwe w'inyeshyamba wa GENAFEC ugizwe n'abantu bavuga ururimi rw'igiswahili na Wazalendo baturuka mu Bapfulero,...

Read moreDetails

RDC:Imirwano hagati y’Abapfulelo n’umutwe wa GENAFEC iravuza ubuhuha mu cyahoze ari Katanga

by Bahanda Bruce
November 2, 2025
0
Auto Draft

RDC:Imirwano hagati y'Abapfulelo n'umutwe wa GENAFEC iravuza ubuhuha mu cyahoze ari Katanga Amakuru aturuka i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga haherereye mu majy'Epfo ya Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails
Next Post
Mu burasirazuba bwa Ukraine mu icyuraburindi nyuma y’ibitero bikaze by’u Burusiya

Mu burasirazuba bwa Ukraine mu icyuraburindi nyuma y'ibitero bikaze by'u Burusiya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Manage options Manage services Manage {vendor_count} vendors Read more about these purposes
View preferences
{title} {title} {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?