“Abanyamulenge kubaho nk’abandi bantu n’uburenganzira bwabo”- Umukozi wa Croix-Rouge
Umwe mu bakozi b’umuryango mpuzamahanga wa Croix-Rouge ukorera muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’aho abonye uburyo Abanyamulenge babuzwa n’Ingabo z’u Burundi kurema amasoko, yavuze ko n’abo ari abantu kimwe n’abandi, bityo bagomba guhabwa uburenganzira bwabo batagize uwo babusaba.
Uyu mukozi wa Croix-Rouge yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Minembwe Capital News ku mugoroba w’ahar’ejo ku cyumweru, itariki ya 02/11/2025.
Muri iki kiganiro yagize ati: “Ikibazo cyo guhagarika amasoko k’ubwoko bumwe n’ikibazo gikomeye cyane! Ni uguhonyora uburenganzira bwa muntu(violation de droits humains), hiyongereyeho ubwicanyi butavanguye.”
Yavuze ko amategeko mpuzamahanga areba iby’intambara(droits de la guerre), avuga ko ‘abasivili bari mu bice byafashwe n’imitwe yitwaje intwaro bafite uburenganzira bwo kubaho,’ kandi bagabwa ubufasha bwose bukwiye.
Ni naho yageze agira ati: “Abanyamulenge, bagomba gufatwa nk’abandi bantu. Kuko nabo bafite uburenganzira bwo kubaho.”
Yanavuze kandi ko atari imbabazi basaba zokubaho, ahubwo ko ari uburenganzira bwabo kimwe n’abandi bose.
Ati: “Ibyo aba baturage basaba byemezwa neza n’amasezerano mpuzamahanga y’i Genève mu Busuwisi yo mu mwaka wa 1949 n’ayo mu 1977.”
Yavuze ko inzira, amasoko, amashirahamwe mpuzamahanga afasha ikiremwa muntu, byose n’ibindi bikwiye gufungurwa kandi ngo bikabungwa bungwa n’abaribo bose ntavangura rishingiye ku moko, idini cyangwa isura.
Yongeyeho ati: “Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, igomba guhagurukira iki kibazo.”
Kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, Abanyamulenge mu Minembwe bafungiwe amasoko, ni nyuma y’aho Ingabo z’u Burundi n’iza RDC zifunze inzira yo kwa Mulima n’iya Bijombo.
Inzira yo kwa Mulima yacagamo ibicuruzwa biturutse i Baraka muri Fizi n’ahandi mu bindi bice byo muri iyi teritware, ni mu gihe mu Bijombo ho ibyayicagamo byabaga byinuwe i Uvira n’i Bukavu ndetse no mu yandi ma teritware yo muri Kivu y’Amajyepfo.
Ahanini ibicuruzwa Abanya-Minembwe babuze cyane cyane ni ibijyanye n’isabune, umunyu, amavuta yo kurya, isukari n’amazutu.
Usibye kuba Ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zarafunze inzira yo kwa Mulima n’iya Bijombo, zanashinze n’ibirindiro byazo mu marembo ya centre ya Minembwe n’iya Mikenke zituwe n’Abanyamulenge benshi, aho zibakorera iyicarubuzo n’ubundi bugizi bwa nabi.
Zibishinze ku Birarombili, Gitashya, Gipupu, Mikarati, Point Zero, Nyamara n’ahandi.






