Abanyarwanda batari bake babaga mu mashyamba yo muri RDC batashye iwabo
Abanyarwanda bagera kuri 314 babaga mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, batashye mu gihugu cyabo ku bushake.
Ni uyu munsi ku wa gatatu tariki ya 23/09/2025, aba Banyarwanda batashye mu cyababyaye, barimo imiryango 101 igizwe n’abantu 314.
Bivugwa ko ahanini bagizwe n’abagore benshi, abana n’abagabo bake. Mu gutahuka kwabo byagizwemo uruhare n’umutwe wa M23 na guverinoma y’u Rwanda ndetse na HCR.
Bakaba bambukiye i Rubavu banyuze ku mupaka mu nini uhuza u Rwanda na RDC. Bakimara kwa mbuka bakiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper wanabasezeranyije ko hari imishinga myinshi y’iterambere ibategereje, kugira bafatanye n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo.
Kimwe n’abandi Banyarwanda bacyurwa ku bushake bavuye mu mashyamba yo muri RDC bajanwe mu nkambi ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi.