• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Rwanda Rwasubije Abayobozi ba RDC Bishimiye Ibihano Byafatiwe Bamwe mu Basirikare Barwo na Amerika

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
March 3, 2026
in Regional Politics
0
U Rwanda Rwasubije Abayobozi ba RDC Bishimiye Ibihano Byafatiwe Bamwe mu Basirikare Barwo na Amerika
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Rwanda rwasubije abayobozi ba RDC bishimiye ibihano byafatiwe bamwe mu basirikare barwo na Amerika

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ibihano bifatirwa uruhande rumwe kandi bibogamye bidashobora kuba umuti w’ibibazo by’umutekano muke umaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Yavuze ko, ahubwo, bishobora gutiza umurindi amakimbirane no gukomeza guha intege imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano mu karere.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Makolo yabigarutseho asubiza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner, wagaragaje ko yakiranye yombi ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gufatira bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda, barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Mubarakh Muganga.

Makolo yagaragaje ko nubwo ubuyobozi bwa DRC bwishimira ibi bihano, bukwiye kwemera ukuri kw’ibibazo biri mu gihugu cyabwo, by’umwihariko imikorere y’inzego zabwo n’imikoranire zivugwaho n’imitwe yitwaje intwaro, irimo FDLR. Uyu mutwe washinzwe n’abarimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umaze igihe ubarizwa mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo, aho u Rwanda ruwufata nk’ihungabanya rikomeye ku mutekano warwo.

Makolo yagize ati:
“Hatitawe ku ngano y’ibinyoma n’akayabo k’ubushobozi bushorwa muri propaganda yo kuyobya uburari ku bufasha DRC iha FDLR, iki kibazo ntikizakemurwa n’ibihano bibogamye.”

Yavuze ko igikenewe ari ubushake bwa politiki n’ubufatanye bushingiye ku kuri n’ubutabera, aho gukomeza gushyigikira inzira z’intambara.

Ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC byatangiye gufata indi ntera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubwo abasize bayigizemo uruhare bahungiraga muri Congo, bakihutira kwiyubaka no gutegura ibitero byambukiranya imipaka. Ibi byakurikiwe n’intambara ebyiri zikomeye za Congo (1996–1997 na 1998–2003), zasize igihugu mu bibazo bikomeye by’ubukungu, politiki n’umutekano.

Mu myaka yakurikiyeho, havutse indi mitwe itandukanye yitwaje intwaro, harimo n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), rikomeje guhangana n’ubutegetsi bwa Kinshasa rishinja kunanirwa kurinda abaturage no guha uburenganzira amoko yose agize igihugu.

Makolo yagaragaje ko gukomeza gufata ibihano ku ruhande rumwe bidakemura umuzi w’ikibazo, ahubwo bishobora kongera amakimbirane, gukomeza inzira y’intambara no kurushaho guteza ibibazo by’uburenganzira bwa muntu.

Ati:
“Umusaruro w’iyo migirire ni amakimbirane yabaye karande, kwiyongera k’urugomo, kubura amahirwe n’iby’ingenzi, no gutakaza ubuzima bw’abasivili.”

U Rwanda rugaragaza ko inzira y’amahoro ikwiye gushingira ku masezerano mpuzamahanga aherutse gusinywa, arimo n’ayabereye i Washington umwaka ushize, yari agamije kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu no gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano.

Makolo yagaragaje ko nubwo ayo masezerano yashyizweho umukono, ubuyobozi bwa DRC bukomeje kugaragaza ko bushyize imbere inzira y’intambara aho gushyira mu bikorwa ibyo bwiyemeje.

Yongeyeho ko amagambo yuzuye urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside akunze kumvikana mu bayobozi bamwe ba Congo, harimo n’uwahoze ari Umuvugizi w’Ingabo za FARDC, Sylvain Ekenge, akomeje gutiza umurindi umwuka mubi mu karere.

Guverinoma y’u Rwanda ishimangira ko igisubizo kirambye ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC kitazaturuka ku bihano bifatirwa uruhande rumwe, ahubwo ko gisaba ibiganiro byimbitse, kwemera uruhare rwa buri wese mu kibazo, no guhagarika imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’akarere.

Makolo yasobanuye ko ibimenyetso by’imikoranire n’imitwe nka FDLR bidashobora kwirengagizwa mu gihe hashakwa umuti urambye, ashimangira ko amahoro arambye azagerwaho gusa binyuze mu mucyo, ubutabera n’ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere.

Tags: IbihanoRdcU Rwanda

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
AFC/M23 Yafashe Agace k’Ingenzi muri Walikale

AFC/M23 Yambariye Urugamba rwo Guhangana n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC Rishinjwa Kugambirira Kurimbura Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?