Umwe mu bayobozi baheruka kwiyunga mu ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo (AFC), yavuze ko Tshisekedi Tshilombo ari mu batuma igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo gikomeza kuja mu kaga.
Nibikubiye mu nyandiko bwana Chalwe Munkutu Adam, wahoze ari umuyobozi mukuru wa Malaika tv-cd; kuri ubu akaba ari umwe mu bafata ibyemezo muri AFC ya Corneille Nangaa, yashize inyandiko hanze agaragaza ko imyaka 30 ishize igihugu cyabo kiri mu ntambara zurudaca, bityo agaragaza ko Abanyekongo bari basigaranye amahitamo yo kuyoboka Alliance Fleuve Congo, kugira bagere ku gisubizo cyiza.
Munyandiko za bwana Chalwe Munkuta Adam, zivuga ko ibibazo nyamukuru Repubulika ya demokarasi ya Congo ifite, biri mu byiciro bitatu: “politiki mbi, leta mbi n’ivangura ry’Amoko.”
Adam Chalwe avuga ko mu matora aheruka kuba muri iki gihugu cya RDC nayo ari mu byatumye ibibazo by’iki gihugu bikomeza kurushaho kuzamba.
Yagize ati: “Amakosa yakozwe mu matora yo mu 2023 yakuyeho amahirwe Congo yarisigaranye yokuba yakongera kuba nziza. Imvururu zo gutambuka kwa Tshisekedi zongeye Abanyekongo gukomeza kuba mu mutekano muke.”
Chalwe Munkuta Adam avuga kandi ko Imyaka 30 ishize, igihugu cya RDC kiri mu ntambara, ko n’ubundi ntacyo bizatanga mu gihe Tshilombo akiri ku butegetsi kandi ubwe nawe ari mubateje iki gihugu ibibazo by’u mutekano muke aho yagaragaje ko abaturage bafite ububabare baterwa n’igisirikare cya Tshisekedi kirimo FARDC na Wazalendo.
Yakomeje avuga ko kuba Tshisekedi ari we muyobozi mukuru mu gihugu kandi akaba akoresha FDLR iri mu bakwirakwiza ingenga bitekerezo ya genocide ku bwoko bumwe mu gihugu biri mu bituma RDC itagera ku mahoro arambye.
Inyandiko za Adam zikomeza zivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa buri mu batandukanya abaturage babwo, kandi bukica n’abatavuga rumwe nabwo ndetse bukaba ngo bwambura abandi uburenganzira bwabo bakoresheje uburiganya.
Adam Chalwe Munkuta avuga ko ntacyiza nakimwe ubutegetsi bwa Kinshasa bushobora kugeza ku baturage usibye ko ubwo butegetsi busahura igihugu no guhoza igihugu mu kaga.
Inyandiko za Adam Chalwe Munkuta zisoza ziburira Abanyekongo bose ko ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, ari ryo rishoboye gukemura ibibazo igihugu cyabo gifite, bityo ko ari ryo rizamaraho ikibazo u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bufite, no kugarura icyubahiro cy’iki gihugu.
MCN.