Abanyeshuri bakaminuza bagera kuri 50 bavuye kubigo by’amashuri bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Gatatu, tariki 08/11/23, nibwo berekeje i Kisangani, mu Ntara ya Tschopo, bakaba bagiye gukurikirana amasomo yagisirikare, kugira Kinshasa ikomeze kurushaho kugira ingufu zagisirikare.
Iki gikorwa cyashizwe kumugaragaro na Minisitiri w’amashuri yisumbuye muri Republika ya Demokarasi ya Congo, bwana Muhindo Nzangi, hamwe na visi(vice) Minisitire w’intebe akaba na Minisiteri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo.
Kino gikorwa cyogukangurira abanyeshiri n’urubyiruko rwo muri Congo Kinshasa kwinjira igisirikare aribenshi cyatangijwe na perezida Félix Tshisekedi Muntangiriro z’umwaka wa 2023, ubwo yahuraga n’urubyiruko rw’Abanyekongo i Kinshasa.
Aha mu Ntara ya Tshopo, hari abanyeshuri bavuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse nomuzindi Ntara zigize iki gihugu kwari 26. Biranavugwako abo banyeshuri bavuye mu Ntara ya kivu y’Amajyaruguru ko igihe berekezaga i Tshopo bagaragaje ibyishimo ndetse nokubikunda.
Ubwo umwe murabo banyeshuri yaganiraga n’itangaza makuru, nk’uko tubikesha Radio Okapi yavuzeko yishimiye kuja guhugurwa mubijanye n’igisirikare ko kandi yishimiye kuzarwanirira igihugu cye.
Byavuzwe ko ayomahugurwa azamara igihe kingana n’ukwezi kumwe(Iminsi 30).
Nyuma yayomahugurwa abo banyeshuri bazakomeza kwiga amasomo yabo asanzwe hanyuma bazabarwa nkinkeragutabara z’igisirikare cy’igihugu
Ayamahugurwa akaba abaye ayambere kuva Guverinoma ya Sama Lukonde yashingwa.
Ibi bikaba bije bikurikira ijwi rya perezida Félix Tshisekedi, aho yahamagariye abakongomani bose guhaguruka bakirwanaho ndetse bakirukana ico yise guterwa n’igihugu cyigituranyi.
By Bruce Bahanda.