Abanyeshuri mu Bibogobogo bishimiye diplome zabo zasohotse, aho banatsinze ku kigero cyo hejuru.
Abanyeshuri bo mu Bibogobogo ku bigo bibiri by’amashuri yisumbuye babikoze, bishimiye diplome babonye kuko ibyo bigo byombi batsinze ku kigero gishimishije, ibyo bise “max.”
Ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatanu tariki ya 29/08/2025, ni bwo abanyeshuri bo mu Bibogobogo bamenye aya makuru yitsinda ryabo.
Ibigo bibiri bifite abanyeshuri bakoze biriya bizamini bya leta, hari icya Tangazo n’icya Magaja.
Abakoze bo kuri Tangazo ni 28, aba bose baratsinze.
Ni mu gihe na Magaja hakoze ari 6, aba nabo batsinze, nk’uko twabibwiwe n’umwe muri aba banyeshuri bo muri ako gace.
Ubwo uyu munyeshuri yaduhaga aya makuru yagize ati: “Examen d’etat yakozwe mu bitangaza by’Imana hano iwacu mu Bibogobogo, kuko yakozwe ku munota wa nyuma. Abana bari bihebye, ariko byaje kurangira bakoze.”
Yakomeje ati: “Igitangaje nuko abakoze bose babonye max. Tuzamuriye Imana ishimwe ryayo.”Bose uko batsinze bize ibijyanye n’uburenzi(pedagogie).
Byasobanuwe ko iki kizamini cya Leta gisoza amashuri y’isumbuye yo mu Bibogobogo, cyari gisanzwe gikorerwa i Baraka, ariko ku mpamvu z’umutekano ntibyashobotse ko bamanuka yo nk’uko byari bisanzwe bikorwa mu myaka yo hambere, ndetse Wazalendo bavuga ko mu gihe bo kwibeshya bakamanuka yo bohura n’akaga gakomeye.
Icyo gihe abayobozi ba mashuri n’abayobozi baka gace ka Bibogobogo, basabye ko ikizamini cyahakorerwa, ibi byaje kwemerwa barakihakorera, gusa byemerwa ku munota wa nyuma.
Bibogobogo ni igice kigenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo, hamwe n’iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ndetse na FDLR.
Iki gice kikaba gituwe ahanini n’Abanyamulenge, mu busanzwe gihanamiye umujyi wa Baraka ukora ku nkombe y’ikiyaga cya Tanganyika kigabanya uyu mujyi n’igihugu cy’u Burundi.