Abarenga 300 bashimuswe na ADF mu bitero bikomeje gukaza umurego
Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Forces) zongeye kugaragaza ubukana bw’ibitero byazo, aho mu minsi ibiri gusa abasivili barenga 300 bashimuswe mu gace ka Irumu, ku muhanda uhuza Mambasa na Komanda, mu ntara ya Ituri.
Aya makuru yemejwe n’amasoko atandukanye arimo n’ibitangazamakuru byo muri ibyo bice, agaragaza ko ibi bitero byabaye mu buryo butunguranye kandi buteye ubwoba, bikomeza gushyira abaturage mu kaga gakomeye.
Ibi bitero byatangiye ku wa Gatandatu mu mudugudu wa Babungwe, aho inyeshyamba za ADF zashimuse abasivili bagera ku 100, benshi muri bo bakaba ari abahinzi bari mu mirimo yabo ya buri munsi. Bukeye bwaho, ku Cyumweru mu gitondo, izi nyeshyamba zongeye kugaba igitero mu gace ka Lomalisa, aho zabanje kurasa amasasu menshi kugira ngo ziteze ubwoba abaturage, mbere yo gushimuta abandi basivili barenga 200.
Nyuma y’ibi bitero, ibikorwa by’urugomo byakomereje mu duce twa Mabukulu na Masoli, aho abaturage bavuga ko babayeho mu bwoba bukabije, benshi bakaba barahunze ingo zabo.
Abasesenguzi b’umutekano n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaza ko umubare w’abashimuswe ushobora kuba munini kurushaho. Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri ako karere yatangaje ko imibare igaragaza ko abasivili bagera kuri 388 bashobora kuba bari mu maboko ya ADF.
Yagize ati:
“Uku gushimuta kurongera gushyira abaturage mu kaga gakomeye k’ihohoterwa n’iyicarubozo. Kurinda abasivili ni inshingano ya mbere ya Leta, kandi birasaba ingamba zihutirwa.”
Yanagaragaje impungenge ko bamwe muri abo bashimuswe bashobora kuba baramaze kwicirwa mu mashyamba, aho izi nyeshyamba zisanzwe zikorera ibikorwa byazo.
Inyeshyamba za ADF zifite inkomoko muri Uganda, ariko zimaze imyaka myinshi zikorera mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru. Zamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’ubwicanyi, ishimuta no gusenya imihana.
Mu myaka ishize, ibikorwa bya ADF byarushijeho gukaza umurego, aho byagiye bifatwa nk’ibifitanye isano n’imitwe y’iterabwoba mpuzamahanga, cyane cyane nyuma y’uko ziyunze ku mutwe wa Islamic State (IS).
Nubwo ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’iza Uganda zakomeje kugaba ibitero byo kuzihashya, umutekano uracyari ikibazo gikomeye, cyane cyane mu bice by’icyaro bidafite uburinzi buhagije.
Abaturage bo mu gace ka Irumu n’ahandi muri Ituri bakomeje gutakira ubuyobozi basaba ubufasha bwihuse, bavuga ko basigaye babayeho mu bwoba bukabije, aho bashobora kugabwaho ibitero igihe icyo ari cyo cyose.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ibi bitero bigaragaza intege nke z’ubuyobozi mu gucunga umutekano, igasaba Leta gufata ingamba zikomeye zirimo kongera ingabo mu bice byibasiwe no gushyiraho uburyo bwihuse bwo gutabara abaturage.
Kugeza ubu, abategetsi b’akarere batangaje ko bagiye gutangaza ku mugaragaro ingamba bafata kuri iki kibazo mu masaha ari imbere, mu gihe abaturage bakomeje gutegereza igisubizo cyihuse cyabafasha kuva muri ibi bibazo bikomeje gufata indi ntera.




