Abarimo Dr Mukwege basabye Tshisekedi kutagirana n’u Rwanda amasezerano bavuga n’impamvu.
Dr Denis Mukwege hamwe n’abaharanira uburenganzira bw’ibidukikije muri Repubulika ya demokarasi ya Congo batakambiye perezida w’iki gihugu Felix Tshisekedi kudatera umukono ku itangazo ry’amahame rihurutse hagati ya RDC n’u Rwanda, igihugu bavuga ko cyateye igihugu cyabo.
Ni bikubiye mu ibaruwa basohoye isaba ko umukuru w’igihugu cyabo adatanga amabuye y’agaciro y’Abanye-kongo no gushyira ubutabera bw’inzabacyuho mu bikorwa byose byo kugarura amahoro no gushyimangira amahoro.
Muri iyo baruwa bagize bati: “Turasaba kudatanga amabuye y’agaciro ya Congo, gushyira ubutabera bw’inzabacyuho mu bikorwa byose bigamije kugarura amahoro, kugira ngo byorohereze inama z’ibihugu zirimo imiryango yose mu gihugu, harimo n’abagize inteko ishinga amategeko, mbere yo kubyemeza mu izina ry’abaturage ba Congo, no kurengera inyungu z’abaturage b’iki gihugu mu ruzinduko rwanyu rutaha i Washington DC.”
Bibukije kandi perezida Felix Tshisekedi amagambo ya Papa Fransisco uheruka kwitaba Imana, ayo yasenze asaba abateye iki gihugu kugikuramo amaboko no muri Afrika.
Nk’uko iyo baruwa ikomeza ivuga nuko Papa Fransisco yasenze agira ati: “Nyuma y’ubukoloni bwa politiki hatangijwe ubukoloni mu bukungu. Kubera iyo mpamvu iki gihugu cyarasahuwe cyane ntigisobora gukura bihagije inyungu mu mutungo wacyo.
Twageze kuri paradox, imbuto z’ubutaka bwayo zigira abanyamahanga. Mukure amaboko yanyu muri RDC muri Afrika! Mureke kuniga Afrika, ntabwo ari ikirombe cyangwa ubutaka bwo gusahurwa.”
Iyi baruwa ikaba yashyizweho umukono na Dr Denis Mukwege watsindiye igihembo cyitiriwe Nobel, ndetse na Bobo Kabamba, Jean Claude Katende, Jean Claude Mputu n’abandi baharanira kurengera ibidukikije.
Banditse iyi baruwa mu gihe perezida Felix Tshisekedi yerekeje i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika aho bitaganyijwe ko agomba kugirana ibiganiro bya nyuma n’abayobozi ba Amerika ku bijyanye n’amasezerano y’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Congo azaguranwa kwizezwa umutekano mu Burasizuba bw’iki gihugu n’ibikorwa remezo bya miliyari 500 z’amadolari mu myaka 15.