Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi bakuye Kalev Mutondo na
Emmanuel Ramazani Chadary , kuri liste yabashiriweho ibihano mumyaka yashize muri RDC.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 20.06.2023, saa 6:25pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wafashe umwanzuro wogukuriraho ibihano bamwe mubari barashiriweho ibihano, murabo harimo Emmanuel Ramazani Shadary n’a Mutondo Kalev. Numwanzuro ubumwe bw’ibihugu byu Buraya bafashe ahangana tariki ya 19/01/2023.
kuvana Kalev Mutondo na Emmanuel Ramazani Shadary ku rutonde rw’abashiriweho ibihano n’ingamba zarizarafashwe n’ibihugu by’Uburayi kubera uruhare bagize mu guhohotera ikiremwa muntu nokubuza abantu uburenganzira bwabo ndetse n’uruhare bagize mu kubangamira amatora yo mumwaka wa 2018, bivanye nububasha bari bafite icogihe.
Inama njy’Anama yafashe iki cyemezo hashingiwe ku manza zaciwe n’Urukiko Rusange rwo mukwezi kwa 3/2023, nk’uko byatangajwe ku wa mbere tariki ya 10/06.
Ibihano by’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bijyanye no guhonyora uburenganzira bwa muntu no kubangamira amatora biracyahari, kandi ingamba zo gukumira abantu bagera 15 ziracyakurikizwa.
Ati: “Inama njy’Anama izakomeza gukurikiranira hafi uko ibintu byifashe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Yiteguye gushyira kuri urwo rutonde umuntu uwo ari we wese ubangamira inzira y’ubwumvikane n’amahoro yo kwikuramo ibibazo hagamijwe ko amatora azabera muri RDC agenda neza. Uzagira uruhare muguhohotera uburenganzira bwa muntu cangwa kuzana imvururu yitwaje intwaro, cangwa guteza umutekano muke cangwa urugomo, uzabirenga azahanwa namategeko.”
Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi usezeranya gushyira kuri urwo rutonde abakoresha ubugizi bwanabi muri RDC ndetse nabagira uruhare mu gukoresha umutungo kamere nabi.”
Ati: “Abantu bakuwe kuri urwo rutonde barashobora kandi kongera gushyirwa ku rutonde bitewe n’imyitwarire yabo iri imbere. Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi uzakomeza gushyigikira kurwanya umuco wo kudahana muri RDC mu rwego rwo kugeza abakoze ihohotera rikabije ry’uburenganzira bwa muntu mu butabera. Ibi ni ngombwa ku bahohotewe, muguharanira ko amahoro agaruka n’umutekano birambye ndetse no ku miyoborere myiza iterwa no kugendera ku mategeko.”
Uyu murongo wemejwe bwambere n’inama njy’Anama ku nshuro ya mbere mumwaka wa 2016, mu rwego rwo guhangana nabahonyanga agateka kazina muntu naba bangamira inzira y’amatora.
Tariki 5/12/2022, Inama njy’Anama yafashe icyemezo cyo guhindura ibipimo ngenderwaho kugira ngo yemererwe gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira abantu ku giti cyabo cyangwa abanyamategeko, ibigo cyangwa inzego zikomeye zishyigikira amakimbirane ategwa nimitwe yitwaje intwaro, akaba aribo batuma umutekano ukomeza kuzamo agatotsi muri RDC.