• About Us
  • Privacy Policy
Monday, November 9, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abarimo ibyamamare mu muziki muri Tanzania bahunze igihugu

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 1, 2025
in Regional Politics
0
Abarimo ibyamamare mu muziki muri Tanzania bahunze igihugu
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abarimo ibyamamare mu muziki muri Tanzania bahunze igihugu

Mu gihe imyigaragambyo ikomeje kuzamura ubukana mu gihugu cya Tanzania, abaririmbyi barimo n’icyamamare Diamond Platnumz berekeje iy’ubuhungiro.

Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa gatatu muri iki cyumweru turimo, hari nyuma y’aho amatora y’umukuru w’igihugu atangiye.

Mu gukora iyi myigaragambyo n’uko Abatanzania benshi badashigikiye ukwitoza kwa perezida uriho, Samia Suluhu Hassan, banavuga ko igihe kigeze ngo nyuma y’imyaka 64 ishyaka Chama Cha mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi ribuveho. Suluhu ubwiwe bamushinja “uguhonyora uburenganzira bwa muntu” no kwica urubozo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Mu bari bafite izina bazwi cyane, abo byari binazwi ko ari bo bo kwiyamamaje, Abatanzania badashaka Samia Suluhu Hassan bakabaja inyuma bangiwe kwiyamamaza batabwa mu nzu y’imbohe, abo barimo Tundu Lissu, ari na yo nkomoko y’iyi myigaragambyo.

Ni myigaragambyo imaze kwangirikiramo ibitari bike, kuko n’amakuru yashyizwe hanze ku munsi w’ejo ku wa gatanu, itariki ya 31/10/2025, yagaragaje ko imaze kugwamo abantu 700 barenga, mu gihe ababarirwa mu gihumbi bo bayikomerekeyemo.

Yabereyemo n’ubusahuzi, kuburyo nabayikoze ejo ubwo bari berekeje ku rugo rwa perezida, bageze aho batera sitasiyo ya gaz, burumwe akarengeza izo ashoboye, akazitahana iwe.

Mu gihe ikomeje gukara, ibyamamare mu muziki ndetse no mu karere, barimo Diamond Platnumz n’ikipe ye, barahunze.

Aya makuru anagaragaza ko mbere y’uko ahunga yabanje guhanagura amafoto n’amavidewo yose, ayo yari yarashyize ku mbugankoranyambaga ziwe avuga kuri perezida Samia Suluhu Hassan. Ibi yabikoze mu rwego rwo kwirindira umutekano we.

Mu bo bivugwa ko bahunganye na we, hari Wasafi Studio n’umuryango we.

Abari mu myigaragambyo barimo basaba ko ibyamamare bishigikiye Samia Suluhu Hassan kubihagarika, byabananira ibikorwa byabo bikivutwamo no guhabwa inkongi y’umuriro.

Amakuru amwe avuga ko yahungiye i Mombasa muri Kenya, andi agaragaza ko aho yahungiye hataramenyekana kugeza ubu.

Ku ruhande rumwe abigaragambya bagaragaza ko bashingikiwe n’abasirikare, ariko ahandi bakagaragaza ko barinyuma y’ubutegetsi.

Umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, mu ijambo yatanze ku munsi w’ejo hashize yasabye ko abasirikare bahagarika abigaragambya, ariko mu mashusho berekana abari kwigaragambya barikumwe n’abasirikare. Hagataho imyigaragambyo irakomeje.

Tags: Latnumz DiamondTanzaniaYahunze

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?