• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Abarimo n’umuyobozi bapfiriye i Mboko ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

minebwenews by minebwenews
June 23, 2024
in World News
0
Abarimo n’umuyobozi bapfiriye i Mboko ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abarimo n’umuyobozi bapfiriye i Mboko ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni ahagana isaha ya saa mbiri z’ijoro ryaraye rikeye rishira kuri uyu wo ku Cyumweru, nibwo ku muhanda wo kw’isiko ya Mboko muri Secteur ya Tanganyika teritware ya Fizi haraye humvikanye urusaku rw’imbunda rwinshi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Amakuru avuga ko urwo rusaku rw’imbunda rw’umvikaniye muri ako gace ko ari abasirikare ba leta ya Kinshasa barimo barasa nyuma y’uko bari banyoye inzoga barasinda.

Nk’uko byasobanuwe nuko aba basirikare baje kurasa ku rugo rwa chef wa Grupema ya Babungwe y’Amajyaruguru, Simbi Charles aza no kubigiriramo ubuhanya arakomereka ndetse n’umugore we, aho baje no koherezwa ku bitaro bikuru byo kwa Nundu kugira ngo bitabweho.

Ndetse amakuru ataremezwa n’ubuyobozi bw’ibanze avuga ko uyu mwami Charles Simbi ko yoba yamaze gupfa, apfiriye muri ibyo bitaro.

Amakuru akomeza avuga ko umwe muri aba basirikare barimo barasa kubera ubusinzi yaje kwicwa arashwe n’abagenzi be.

Uhagarariye Sosiyete sivile yo muri ibyo bice yatangaje akoresheje imbuga nkoranya mbaga avuga ko muri Mboko hari umutekano muke, kandi yemeza ko muri ibyo bice haheruka koherezwa abasirikare bashya ba Fardc avuga neza ko atari beza ku baturage.

Yagize ati: “Mwami Charles Simbi n’umudamu we bakomeretse banajanwe ku bitaro bya Nundu niho bari kuvurirwa.Nti dushidikanya ko uyu mutekano muke uri guterwa n’abasirikare bashya baheruka koherezwa muri ibi bice by’i wacu.”

Uyu muyobozi wa Sosiyete sivile yanavuze ko ubutegetsi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo ko bugomba gufata imyanzuro yindi kugira ngo barengere abaturage.

Ati: “Ubuyobozi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo turasaba ko bokura aba basirikare hano, kuko bitaruko baramara abaturage. Ntituzi niba aba basirikare baraje kurinda abaturage cyangwa ku bica.”

Avuga kandi ko ibi bitabaye ubwambere ko hubwo hari n’ibindi bibi bikorwa n’aba basirikare ariko nkabo bahagarariye Sosiyete sivile bagatinya ku bitangaza, ariko kubu byarenze urugero.

           MCN.
Tags: FiziMbokoNundu

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?