Abaririmbyi baririmba indirimbo za gospel barimo Israel Mbonyi, basusurukije Abanyarwanda, we anababwira n’ubuhamya butangaje bw’uburyo yahuye na Yesu bwa mbere
Abaririmbyi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana no kuyiramya, barimo Israel Mbonyi, Jesca Mucyowera, Alexis Dusabe, Proser Nkomezi na Gohangayire basusurukije Abanyarwanda bitabiriye igitaramo cy’urubyiruko i Kigali mu Rwanda.
Iki gitaramo cyabaye ku wa kane, itariki ya 30/10/2025, kibera muri Camp Kigali, aho bariya baririmbyi bakoze iyo bwakabaga batera akanyamuneza abacyitabiriye, ndetse babaha no kubuhamya bw’uburyo bakomeje umurimo.
Ni igitaramo amakuru agaragaza ko cyateguwe mu buryo bwo guhuza urubyiruko, cyane cyane abakunzi b’urwenya bo mu gihe kizwi nka Generation Z, n’abanyempano batandukanye bo mu myidagaduro, ariko by’umwihariko kikagira umwihariko wo guhuriza hamwe urwenya n’umuziki wa Gospel.
Bivugwa ko Camp Kigali abantu bari bakubise bayuzuye, bamwe baje kureba abanyarwenya bagezweho abandi baje kumva indirimbo zifite ubutumwa bwo kuramya Imana.
Abaririmbyi baririmbye, uherereye kuri Gahongayire Aline waririmbye “ndanyuzwe” yanyuze benshi, Dusabe we yashimiwe mu ndirimbo “umuyoboro,” n’abandi bakomeje kubikora neza.
Bigeze kuri Israel Mbonyi biba ibindi, aho yaririmbye “icyambu” na “nina siri”. Izi ndirimbo zahembuye imitima yabari aho kubera amagambo yazo yihariye yafashije abatari bake binatuma begera Imana.
Ubwo Israel yarimo aririmba yanibukije abamwumva ko ‘impano’ ari ‘urufunguzo’ rwo kurumbuka cyangwa rw’imigisha.
Uyu muririmbyi uri mubamaze kubaka izina mu ndirimbo za gospel, yaboneyeho umwanya aha abantu ubuhamya bw’uburyo yakiriye agakiza.
Yagize ati: “Natangiye umuziki mu 2014. Indirimbo yanjye ya mbere yitwa “Number one.” Nakuriye mu muryango w’abantu bakijijwe, n’akiriye agakiza mfite imyaka 16, ubwo nari muri “toilette” zo ku ishuri. N’ubwo byari biteye isoni, ariko rwose ni ho nahuriye na Yesu bwanje bwa mbere.”
Yongeye ati: “Agakiza si ikindi ni ukumenya Yesu no kumwizera byanyabyo.”
Yakomeje avuga ko “ibyo umuntu akora byose bigomba kugira aho bihuriye n’ubuzima bwo gukorera Imana.”
Mbonyi kandi yavuze ko kwiga abikomeje, ati: “Ndimo gukora ubushakashatsi mbere yo kubona PHD, kuko kwiga ni ingenzi. Icyo ukora cyose ugomba kugikora uzi ko kizagutunga igihe runaka. Imana iha buri wese urubanza rwo kurumbuka, ariko ugomba no kwitegura ibihe by’amapfa.”
Mbonyi yanavuze kandi ko imbugankoranyambaga zafunguye amarembo mashya ku bahanzi baririmba indirimbo z’Imana, zikabafasha kugera kure batigeze batekereza.
Ikindi ubwo yaririmbaga yabwiye urubyiruko ko agakiza ari uguhura na Yesu mu buzima bwa buri munsi.
Ni mu gihe kandi n’abagenzi be bagize icyo babwira ruriya r’ubyiruko rwitabiriye, nka Dusabe yarwibukije ko “amaze imyaka 25 irenga akora mu murimo wo kuramya Imana, kandi ko muri urwo rugendo yaruhuriyemo n’Imana, Gahongayire yarugaragarije ubuhanga mu kwizera byamuranze kuva agitangira uyu murimo, na ho Nkomezi n’abandi basobanura uburyo umuziki wabo ukura umunsi ku munsi. Bavuga ko byose babikesha “ukwiringira Imana no kuyishyira imbere mu byo bakora byose.”






