Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate
Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y’u Rwanda nyuma y’amagambo yatangajwe n’umushoramari w’Umunyarwanda Sadate Munyakazi.
Iyi modoka yatwitswe n’Abarundi yarifite ibirango by’u Rwanda RAH139 U, ikaba yo mu bwoko Toyota Levin.
Ni gikorwa cyakozwe aha’rejo ku manywa y’ihangu, itwikirwa neza ahantu hahurira abantu benshi mu mujyi wa Bujumbura.
Amakuru aturuka aho byabereye akavuga ko abashinzwe umutekano bagerageje kuzimya umuriro ariko biranga, bikanarangira ihiye irakongo.
Ababibonye bavuze ko iki gikorwa kigayitse gifitanye isano n’amagambo aheruka kuvugwa n’umushoramari w’Umunyarwanda Sadate Munyakazi, amagambo yafashwe n’abi n’abaturage bamwe b’u Burundi.
Sedate ubwo yaganirizaga urubyiruko rwo mu karere ka Kicyukiro, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukora cyane ku buryo mu bihe biri mbere bazaba ari bo batanga akazi ku baturanyi babo.
Yagize ati: “Tugomba gukora cyane ku buryo tuzaba abakire, ku buryo Abarundi baza gukora imihanda yacu, Abanye-Congo bakaza gukora indi mirimo mito, kuko tuzaba twabasize cyane.” Ubwo yabivugaga hari tariki ya 12/10/2025.
Akimara ku bitangaza byahise bitangira gukwirakwiza kumbuga nkoranyambaga, bituma bamwe mu baturanyi b’u Rwanda babyakira nabi bakavuga ko arimo kubashotora.
Hagataho, inzego z’umutekano z’u Burundi zahise zitangaza ko zitangiye kubikoraho iperereza mu rwego rwo kugira ngo hamenyekanye uruhare rwabyo, n’impamvu nyamakuru yo kubivuga, mu gihe inzego z’umutekano z’u Rwanda zo zitaragira icyo zibivugaho.
Aba bikurikiranira hafi bavuga ko amagambo y’abayobozi n’abashoramari yakwitonderwa, kugira ngo atongera guteza umuryane hagati y’ibihugu by’ibituranyi, nk’uko byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye byatambutse, harimo ko u Burundi bwafunze imipaka yabwo ibuhuza n’u Rwanda.

