Abarundi baheruka kwemeza ko muri icyo gihugu habaye itsembatsemba ryakorewe Abahutu bahawe umuco ku cyo bari bagomba gukora nyuma bagategereza.
Ni bikubiye mu butumwa bwatanzwe na Evariste Ngayimpenda, usanzwe ari Umwalimu muri Kaminuza akaba ari n’u mwanditsi wibitabo by’a mateka.
Ngayimpenda ufatwa nk’umwe mu banyabwenge bakomeye mu gihugu cy’u Burundi, yavuze ko ishirahamwe rya CVR rishinzwe guhuza Abarundi no kuvuga ukuri ku byabaye muri icyo gihugu, yavuze ko nta bubashya CVR ifite bwo kwemeza ko muri iki gihugu cyabayemo genocide yakorewe Abahutu mu mwaka w ‘ 1972.
Ku bwiwe avuga ko icyo CVR yari gukora kwari ugukora iperereza ry’imbitse ku byabaye muri uwo mwaka nyuma yabwo igatanga raporo muri ONI, igikurikiyeho igategereza igisubizo.
Ngayimpenda yanashimangiye ibi avuga ko umuryango w’Abibumbye (ONI) kwariwo wonyine ufite ububasha bwo kwemeza ko genocide yabaye igihe itabyemeje; avuga ko ntahandi byaba bigikunze, ibyo byari mu kiganiro yanyujije kuri radio nkuru y’igihugu cy’u Burundi kuri uyu wa Gatandatu.
Yagize ati: “CVR siyo ifata icyemezo cyanyuma ko habaye genocide yakorewe Abahutu mu 1972, oya. Yo, yemerewe gukora amatohoza, ahasigaye bakayaha ONI ibyo kwemeza ko habaye genocide niby’umuryango w’Abibumbye ariko ibyo barimo sibyo nagato.”
Yakomeje agira ati: “ONI nayo, mbere y’uko yemeza ibanza gukoresha inararibonye zayo mu gukora iperereza basanga ibyo ari ukuri ya genocide ikemerwa basanga ataribyo bakabisiga aho.”
Ibyo yabivuze mu gihe iri shirahamwe rya CVR ryari riheruka gushira icyegeranyo hanze cyemeza ko mu Burundi habaye genocide yakorewe Abahutu.
CVR ni ishirahamwe ryavutse mu Burundi ahagana mu mwaka w’ 2014, ku bwa perezida Peter Nkurunziza. Ir’ishirahamwe ryabayeho kugira ngo rizakore amatohoza ku bivugwa ko mu Burundi habaye ubwicanyi mu mwaka w’ 1972.
MCN.