
Mugitondo cokuri iki Cyumweru, tariki 08/10/2023, mubice bya Kiwanja, muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, habaye imirwano yahuje M23 n’ihuriro rya FARDC, Wazalendo, FDLR na Nyatura .
N’imirwano y’ubuye ahagana isaha z’igitondo cakare biza kurangira iri huriro rya Wazalendo, FARDC na FDLR bayabangiye ingata nk’uko byabagendeye kumunsi w’ejo ubwo izi Ngabo za FARDC na FDLR bahunganga Kitchanga, M23 iza kwigarurirwa aka karere kose kugeza mu misozi ya Mubugu.
Minembwe Capital News, yahawe ayamakuru ko iri huriro ryabarwanyi ba Wazalendo, FDLR n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo FARDC ko aribo bagabye ibitero mubice M23 yari rimo arinabwo M23 yahise y’irwanaho y’irukana izi Ngabo za FARDC n’abafatanya bikorwa babo.
Iyi nkuru yakomeje ivuga ko Indi mirwano yabaye mugace ka Shangi, Petit Masisi ndetse no ku Nturo, ariko M23 yahise isubiza ibi bitero inyuma ikaba igikomeje kuba mubice byose imaze kwambura aba barwanyi bafasha ingabo za leta ya Kinshasa kubarwanya.
By Bruce Bahanda.
Tariki 08/10/2023.