Abarwanyi benshi bo muri Wazalendo bayivuyemo biyunga na m23.
Bamwe mu barwanyi bo muri Wazalendo biyunze n’umutwe wa m23 uwo barwanyaga urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ni igikorwa aba barwanyi ba Wazalendo bakoze uyu munsi kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/03/2025, aho cyabereye i Kanyabayonga muri teritware ya Lubero.
Nk’uko amakuru agera kuri Minembwe Capital News abivuga, kwakira bariya Wazalendo biyunze kuri uyu mutwe wa m23, ni umuhango wayoboywe n’umusirikare wa m23 witwa Nsabimana Samuel, ufite ipeti rya Colonel.
Mu kubakira yabashimiye kuba bahisemo neza, ababwira ko kuva inyuma ya FARDC ari ubutwari bukomeye, ngo kuko atari abasirikare, huhwo ko ari abajura n’abarimbuzi b’igihugu.
Yongeyeho kandi abizeza kuzagira ubuzima bwiza muri m23, kandi ko bazambikwa neza, ndetse no kugaburirwa.
Ababwira ko ibyo bazabihabwa kugira ngo babashe kurwanirira “ubwingenge bw’abenegigu bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.”
Aba barwanyi nabo, bavuze ko baje kwifatanya n’uyu mutwe mu rugamba rwo kubohora iki gihugu, kandi bavuga ko bagaye imiyoborere mibi y’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Mu cyumweru gishyize, ahagana mu mpera zacyo, nabwo kandi uyu mutwe wa m23 wakiriye abandi barwanyi benshi baje bava muri Wazalendo. Bakaba baraje bavuga ko baje kwifatanya n’uyu mutwe kugira bakureho ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Imyaka itatu irashize, m23 yubuye intwaro, aho ihanganye n’ingabo za Leta ya Congo, kuri ubu imaze kwigarurira hafi igice cyose cy’u Burasizuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo. Ni mu gihe ubwo yari igitangira urugamba rugikubita yahise ifata umujyi wa Bunagana wo muri teritware ya Rutshuru.
Kuri ubu uyu mutwe ugenzura umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uwa Bukavu nawo ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nanone kandi ukomeje kwagura ibirindiro byawo, kuko ubu ukomeje kwirukana ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, muri za teritware ya Uvira, Walungu, Mwenga na Fizi n’ahandi.