Abasaga icyumin’umunani (18), nibo bamaze kumenyekana ko biciwe muntambara yahuje umutwe wa Mobondo n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC). Ni ntambara yaberaga mu Ntara ya Congo Centrale. Mu makuru yatanzwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16/09/2023, avugako iyo mirwano yatangiye kuwa kabiri wiki Cyumweru.
N’intambara yaberaga neza mugace ko muri Secteur ya Lulalumene ho muri teritware ya Kimvula.
Ayamakuru akaba yemezwa n’umuyobozi ushinzwe iterambete muriyo Secteur ya Lulalumene bwana Marlin Nzeyemoko.
Aho avugako umubare w’abantu bapfuye bakabakaba 20 ndetse ko no mubapfuye harimo nabo mungabo za Republika ya Democrasi ya Congo babarigwa muri Region ya 12 .
Ibyo bibabaye mugihe na none aha muraka gace hagize igihe harangwa umutekano muke. Ingaruka zuwo mutekano mukeya zikaba zirimo kwigaragaza mugihe namashuri adafungura kugeza ubu abana bamashuri abanza nayisumbuye bakaba batarafungura mugihe ahandi hose muri RDC amashuri yamaze gufungura.
Gusa abayobozi bavugako umutekano wongeye kugaruka ariko haracarahantu n’ubundi izo nyeshamba za Mobondo zikiriko ziteza urusaku ndetse nogushimuta abantu.
Amakuru yakomeje gutangwa n’Abayobozi ba Secteur, aravugako nubwo umubare w’abasirikate bakorera muri kariya karere ari mukeya ariko ko bagerageje kwirwanaho ndetse nokurwana kubaturage ubwo bagabwagaho igitero nizo nyeshamba za Mobondo.
Minembwe Capital News yabwiwe ko hapfuye :
Umusirikare 1
Inyeshamba 3
Abaturage 14
Naho abakomeretse bakaba arabantu barenga makumyabiri (20).
Abaturage bari basanzwe baturiye iyo mihana abenshi baganye iy’ubuhungiro kumpamvu z’intambara zurudaca ahanini zitegwa nizo Nyeshamba zo mu mutwe wa Mobondo.
Soseyete sivile ikaba ihamagarira leta ya Kinshasa kugoboka abaturage ndetse no kohereza ingabo ninshi muribyo bice nimugihe havugwa ko harihasanzwe abasirikare bake.
Umwe murabo bayobozi bako karere yabwiye itangaza Makuru ko abakandida mu Matora ateganijwe kuba muri RDC yabadepite bashobora kuzahura n’umutekano muke murako gace kubwuwiyo Ntambara yaba Mobondo.
Bwana Vital Lusaku, umuyobozi wa teritware nawe ubwe yavuze ko byari bigoye kwemeza ayomakuru ngo kuko ahabereye intambara ari 160km no kuri teritware.
By Bruce Bahanda.
Tariki 16/09/2023.