Ahagana isaha z’igitondo cyokuri uyu wa 03/12/2023, abasirikare basaga ijana(100), bo mungabo za kenya bari mu butumwa bwo ku bungabunga Amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, buriye Indege bagana iwabo i Nairobi muri Kenya.
Iz’inku zabasirikare ba Kenya zatangiye gutangazwa kuri uyu wa Gatandatu, tariki 02/12/2023, n’inyuma y’uko umugaba Mukuru waziriya Ngabo za EACRF Gen Francis Ogolla, muririjoro ryo k’uwa Gatandatu rishira kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 03/12/2023, yashimiye ingabo ayoboye z’umuryango wa EAC mu Burasirazuba bwa RDC ko bakoze inshingano zabo.
Aho yagize ati: “Iyo umaze guhabwa inshingano haba hasigaye ko ukora ibisabwa byose ngo wuzuze ibyo washinzwe gukora. Tugomba kubaha ibyo dushizwe kandi tugaharanira indangagaciro zacu mu mucyo mwiza.”
Yakomeje agira ati: “Inshingano twahawe twarazikoze uko dushoboye.”
Bikaba byamaze kumenyekana ko bariya basirikare bo muri Kenya barenga ijana ko bamaze kuva k’ubutaka bwa RDC. Gusa ingabo z’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba EAC zorangije Manda yazo tariki 08/12/2023. Kuva rero kwaziriya Ngabo umunsi nyirizina utaragera ngo biva ku gitutu bashizweho n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja ingabo za EACRF ko zitujuje inshingano zobo nk’uko leta y’iki gihugu ibishaka nimugihe bifuza gako barwanya M23.
Ntabyinshi biratangazwa kuriki ciciro cyambere c’ingabo za Kenya zavuye muri RDC ngohabe hamenyekana igihe abandi bazazingurira.
Bruce Bahanda.