Abashimuswe Barekuwe n’Ingabo z’u Burundi Ariko Bategekwa Kudasubira mu Minembwe
Amakuru mashya aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge aratangaza ko abagore n’abagabo bashimuswe n’ingabo z’u Burundi ku wa Gatandatu barekuwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 07/12/2025. Nubwo babonye uburenganzira bwo gutaha, bahawe amabwiriza akaze yo kudasubira mu Minembwe, aho basanzwe batuye.
Aba baturage bafashwe bari bavuye mu isoko rya Ndondo aho bari bagiye kugura ibicuruzwa by’ibanze birimo amasabune, umunyu, imiti, amavuta n’ibindi bikoresho by’ingenzi. Amakuru yemeza ko abari bashimuswe bose hamwe bari 60, barimo abagore 22 n’abagabo 38.
Abaturage bo muri ako gace babwiye Minembwe Capital News ko ingabo z’u Burundi arizo zabafashe, nyuma zirabarekura ariko zibihanangiriza ko batemerewe gusubira mu Minembwe. Zabasabye ko bagomba kwekeza ku Ndondo aho bari bavuye.
Ibi bibaye mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi mu Minembwe bikomeje guhagarara nyuma y’ifungwa ry’inzira zose zigerayo, ryakozwe n’ingabo z’u Burundi. Ibi byatumye abacuruzi baturukaga Baraka, Uvira na Bukavu batakigera mu Minembwe, bituma ubucuruzi n’itangwa ry’ibicuruzwa bihahagarara burundu.
Abaturage batuye muri ako gace bavuga ko guhagarara kw’amasoko no kubura uburyo bwo kubona ibicuruzwa bikomeje guteza ibibazo bikomeye birimo inzara, kubura imiti n’ibindi bikoresho by’ingenzi mu buzima bwa buri munsi.
Nubwo kurekurwa kw’aba baturage kubonwa nk’intambwe nziza mu kurengera ubuzima bwabo, kubuzwa gusubira mu ngo zabo birakomeza guteza impungenge, cyane cyane mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru yandi avuga ko nubwo barekuwe, hari bamwe batashoboye gusubirana ibicuruzwa bari baguze mu isoko rya Ndondo.
Kuva ku Ndondo ya Bijombo aho isoko riherereye kugera mu Minembwe, ni urugendo rugera ku birometero 80, rukorwa n’amaguru mu minsi ibiri.






