• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 14, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Abashimuswe Barekuwe n’Ingabo z’u Burundi Ariko Bategekwa Kudasubira mu Minembwe

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 7, 2025
in Conflict & Security
0
Abashimuswe Barekuwe n’Ingabo z’u Burundi Ariko Bategekwa Kudasubira mu Minembwe
117
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abashimuswe Barekuwe n’Ingabo z’u Burundi Ariko Bategekwa Kudasubira mu Minembwe

Amakuru mashya aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge aratangaza ko abagore n’abagabo bashimuswe n’ingabo z’u Burundi ku wa Gatandatu barekuwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 07/12/2025. Nubwo babonye uburenganzira bwo gutaha, bahawe amabwiriza akaze yo kudasubira mu Minembwe, aho basanzwe batuye.

READ ALSO

INTWARI MAJOR BYINSHI KIJUGUMBA: Hashize Umwaka Umwe Havuzwe Amakuru y’Urupfu Rwe mu Minembwe

Imirwano Hagati y’Ihuriro ry’Ingabo za RDC na MRDP-Twirwaneho Yongeye Kuvugwa i Fizi

Aba baturage bafashwe bari bavuye mu isoko rya Ndondo aho bari bagiye kugura ibicuruzwa by’ibanze birimo amasabune, umunyu, imiti, amavuta n’ibindi bikoresho by’ingenzi. Amakuru yemeza ko abari bashimuswe bose hamwe bari 60, barimo abagore 22 n’abagabo 38.

Abaturage bo muri ako gace babwiye Minembwe Capital News ko ingabo z’u Burundi arizo zabafashe, nyuma zirabarekura ariko zibihanangiriza ko batemerewe gusubira mu Minembwe. Zabasabye ko bagomba kwekeza ku Ndondo aho bari bavuye.

Ibi bibaye mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi mu Minembwe bikomeje guhagarara nyuma y’ifungwa ry’inzira zose zigerayo, ryakozwe n’ingabo z’u Burundi. Ibi byatumye abacuruzi baturukaga Baraka, Uvira na Bukavu batakigera mu Minembwe, bituma ubucuruzi n’itangwa ry’ibicuruzwa bihahagarara burundu.

Abaturage batuye muri ako gace bavuga ko guhagarara kw’amasoko no kubura uburyo bwo kubona ibicuruzwa bikomeje guteza ibibazo bikomeye birimo inzara, kubura imiti n’ibindi bikoresho by’ingenzi mu buzima bwa buri munsi.

Nubwo kurekurwa kw’aba baturage kubonwa nk’intambwe nziza mu kurengera ubuzima bwabo, kubuzwa gusubira mu ngo zabo birakomeza guteza impungenge, cyane cyane mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru yandi avuga ko nubwo barekuwe, hari bamwe batashoboye gusubirana ibicuruzwa bari baguze mu isoko rya Ndondo.

Kuva ku Ndondo ya Bijombo aho isoko riherereye kugera mu Minembwe, ni urugendo rugera ku birometero 80, rukorwa n’amaguru mu minsi ibiri.

Tags: AbagoreAbashimusweIndondoMinembwe

Related Posts

INTWARI MAJOR BYINSHI KIJUGUMBA: Hashize Umwaka Umwe Havuzwe Amakuru y’Urupfu Rwe mu Minembwe
Conflict & Security

INTWARI MAJOR BYINSHI KIJUGUMBA: Hashize Umwaka Umwe Havuzwe Amakuru y’Urupfu Rwe mu Minembwe

September 13, 2026
Imirwano Hagati y’Ihuriro ry’Ingabo za RDC na MRDP-Twirwaneho Yongeye Kuvugwa i Fizi
Conflict & Security

Imirwano Hagati y’Ihuriro ry’Ingabo za RDC na MRDP-Twirwaneho Yongeye Kuvugwa i Fizi

September 13, 2026
Byinshi kuri Ebola Ikomeje Kubica Bigacika muri RDC: Tshisekedi Aho Kurwanya Iki Cyorezo Akomeje Intambara, Ibyo Atangaza Binyuranyije n’Ibibera ku Butaka
Conflict & Security

Byinshi kuri Ebola Ikomeje Kubica Bigacika muri RDC: Tshisekedi Aho Kurwanya Iki Cyorezo Akomeje Intambara, Ibyo Atangaza Binyuranyije n’Ibibera ku Butaka

September 13, 2026
I Uvira Byakaze: Wazalendo basabye abaturage kugumuka kuri FARDC nyuma y’uko ifunze umwe mu bakomando babo
Conflict & Security

Les Wazalendo se divisent en deux camps : au cœur des tensions entre Yakutumba et la nouvelle Alliance of Congolese Patriots (A.P.C.)

September 13, 2026
Wazalendo Bacitsemo Ibice Bibiri: Imbere mu Makimbirane ya Yakutumba n’Ihuriro Rishya A.P.C.
Conflict & Security

Wazalendo Bacitsemo Ibice Bibiri: Imbere mu Makimbirane ya Yakutumba n’Ihuriro Rishya A.P.C.

September 12, 2026
Deux personnes tuées dans une embuscade contre des voyageurs en route vers Maheta
Conflict & Security

Deux personnes tuées dans une embuscade contre des voyageurs en route vers Maheta

September 12, 2026
Next Post
AFC/M23 Yongeye Gusaba u Burundi Gukura Ingabo Zabwo muri RDC, Ivuga ko Zibangamiye Umutekano w’Akarere

AFC/M23 Yongeye Gusaba u Burundi Gukura Ingabo Zabwo muri RDC, Ivuga ko Zibangamiye Umutekano w’Akarere

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • INTWARI MAJOR BYINSHI KIJUGUMBA: Hashize Umwaka Umwe Havuzwe Amakuru y’Urupfu Rwe mu Minembwe
  • Imirwano Hagati y’Ihuriro ry’Ingabo za RDC na MRDP-Twirwaneho Yongeye Kuvugwa i Fizi
  • Ibanga ryo Gukira no Kuba Umukire: Uko Umushahara Wawe Wakubakira Ubukire Burambye
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?