Abashyigikiye Joseph Kabila baranenga perezida Tshisekedi wagize ibyo yica.
Ihuriro rya FCC n’andi mashyaka ashyigikira Joseph Kabila wayobye Congo Kinshasa imyaka 18, baranenga perezida Félix Tshisekedi ku bwo kuba yararenze ku masezerano arimo aya Nairobi nay’i Luanda.
FCC bivuze Front Commun pour le Congo. Ku nenga ubutegetsi bwa perezida Tshisekedi ni imwe mu ngingo zikomeye z’ubutumwa abahagarariye ihuriro rya FCC bayobowe na Emmanuel Ramazani Shadari, bageneye Jean Pierre Lacroix ushinzwe ubutumwa bw’amahoro mu muryango w’Abibumbye, mu gihe yari afite uruzinduko rwa kazi i Kinshasa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo muri iyi minsi.
Yageze muri iki gihugu mu gihe abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, aho bagaragaje icyifuzo cyo gushyigikirana na we kugira ngo bufatanye mu kurwanya uwo bita umwanzi w’igihugu.
Aya mashyaka kandi yagaragaje ibibazo byugarije igihugu harimo umutekano wazambye hose, ubugizi bwa nabi bwahawe intebe, kubiba mo abaturage ubwoba no kwica abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
FCC yagaragaje ko ibibazo biri muri RDC biva ku kuba ubutegetsi ari bubi bwazanye igitugu, bityo ko kugira ngo RDC ibone amahoro, bikwiye kwegura hashyingiwe ku ngingo y’itegeko nshinga ibiteganya.
Iri huriro rinavuga kandi ko nta mpamvu igomba gutuma baganira n’umunyagitugu uba ushaka kwerekana ko ibyo atekereza ari byo bifite agaciro gusa, akabirutisha ibindi byose.
Banagagaragaje ko inshuro zose ubutegetsi bwa Kinshasa bwagiye mu biganiro, butigeze bw’ubahiriza amasezerano abyerekeye. Banatanga urugero ku ya Geneve mu Busuwisi yo gucyura impunzi z’Abanye-kongo, amasezerano yaryo n’ihuriro rya CACH yasheshwe na Tshisekedi mu 2020.
Andi masezerano bavuzeho ni ayafatiwe i Nairobi muri Kenya asaba ko RDC igirana ibiganiro n’imitwe yitwaje imbunda n’amasezerano ya Luanda muri Angola asaba ubu butegetsi bwa Tshisekedi n’u bw’u Rwanda gushakira umuti amakimbirane bafitanye.
Nyuma yuko bifashwe nk’aho Joseph Kabila yahunze igihugu kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, Tshisekedi nyuma yaho gato yahise atangaza ko Kabila ari we washinze ihuriro rya AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’uwitwaje imbunda wa M23.
Ibyo abo muri FCC bahise bamaganira kure, nubwo Joseph Kabila we ataragira icyo abivugaho. Abo muri iri huriro rya FCC banatangaje ko kuba Tshisekedi ashinja Kabila gushyinga AFC ari turufu yo kugira ngo abone uko akorera amahano abo batavuga rumwe.
MCN.