Abasirikare ba FARDC, M23 yari yaragoteye i Goma batangiye koherezwa i Kinshasa.
Abasirikare bo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’abapolisi b’iki gihugu, umutwe wa M23 wari waragoteye i Goma mu Burasizuba bwa Congo batangiye koherezwa i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Congo.
Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025, ahagana mu mpera zako, ni bwo aba basirikare n’abapolisi bari barahungiye mu bigo by’ingabo z’umuryango w’Abibumbye i Goma. Hari nyuma y’aho zitsinze na M23.
Nk’uko bisobanurwa nuko ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma abasirikare ba Leta y’i Kinshasa babarirwa mu 3,000 ni bo bafashe icyemezo cyo guhungira kuri Monusco.
Ni icyemezo bafashe nyuma y’amasaha make M23 itanze igihe ntarengwa cy’amasaha 48 ku ngabo zari i Goma, ngo zibe zamaze gushyira imbunda zabo hasi.
Izi ngabo rero kuri ubu zabaga mu mujyi wa Goma zatangiye koherezwa mu mujyi wa Kinshasa, bigizwemo uruhare na komite mpuzamahanga ya Crois-Rouge iri guherekeza imodoka zitwaye ziriya ngabo n’abapolisi.
Iki gikorwa kikaba cyatangiye kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/04/2025.
Umuyobozi wa Crois-Rouge muri Congo, Francois Mereillon, yatangaje ko bemeye gutanga ubufasha bwo gucyura ziriya ngabo nyuma yo kwitabazwa n’inzego zirimo minisiteri y’ingabo za Congo, Monusco ndetse na M23 zabasabye kuba “umuhuza udafite uruhande abogamiyeho.”
Uru rwego ruvuga ko nta mabwiriza rwigeze rushyiraho nyuma yo kugezwaho buriya busabe, ko ahubwo rwemeye gutanga umusanzu wo gufasha muri kiriya gikorwa.
Rwunzemo ko mbere yo gutangira gucyura ziriya ngabo, minisiteri y’ingabo za Congo, Monusco na M23 bemeye ‘kubungabunga umutekano w’abariya basirikare n’abapolisi bari mu modoka, no guharanira ko icyo gikorwa kigenda neza.
Aba basirikare batangiye koherezwa i Kinshasa nyuma y’amasaha make ingabo z’u muryango wa SADC zabaga muri uyu mujyi wa Goma ari nazo zari zicyumbikiye aba RDC zitangiye gucyurwa mu bihugu byabo zinyuze ku butaka bw’u Rwanda.
Izi ngabo z’impande zombi zari zariyambajwe na Leta y’i Kinshasa kugira ngo ziyirwanirire, ariko ziratsindwa.