Abasirikare ba Uganda batatu baguye muri RDC.
Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu mujyi wa Bunia mu ntara ya Ituri.
Ni impanuka yatwaye ubuzima bwabariya basirikare batatu abandi nabo umunani irabakomeretsa, barimo n’abakomeretse bikabije.
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa Djugu -Centre-Masikini, haherereye muri grupema ya Loranu, muri segiteri ya Walendu.
Aba basirikare bakoze impanuka ubwo bari mubikorwa bahuriyemo n’ingabo za RDC, ariko ikaba yatewe n’ikiraro cya Ngando cyangiritse.
Nanone kandi aya makuru akomeza avuga ko imwe mu mudoka z’ikamyo zari zitwaye aba basirikare bavaga Djugu -Centre, yagonze icyo kiraro ikora impanuka.
Imirambo y’abo basirikare bahasize ubuzima muri iyi mpanuka, yahise yoherezwa mu gace ka Nebbi i Kampala muri Uganda kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro n’i gihugu cyabo.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe hari hashize iminsi mike abasirikare ba Uganda boherejwe mu bikorwa bya gisirikare muri aka gace ka Ndjugu-Centre.
Abasirikare ba Uganda boherejwe mu ntara ya Ituri gufatanya n’aba RDC guhashya umutwe w’iterabwoba wa ADF ufite ibirindiro mu mashyamba ya RDC, ukaba unaherutse kwica abasivili 43 barenga ubasanze mu rusengero.