Abasirikare bafunzwe nyuma y’igikorwa kibi bakoreye mu ruhame i Kinshasa
Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, bagaragaye mu mujyi wa Kinshasa bambika ubusa umugore witwa Honorine Porche Masamba, bafunzwe.
Ni amakuru yashyizwe hanze na minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Jacquemain Shabani, aho yavuze ko “abasirikare bagaragaye bambika ubusa muruhame umugore witwa Honorine Porche Masamba bashyizwe muri gereza.”
Shabani yavuze ko iki gikorwa cyakozwe tariki ya 16/10/2025, ubwo abajura bitwaje intwaro bateraga ishami rya bank yitwa Rawbank iherereye i Kinshasa.
Aba basirikare bakimara gutabara, bagaragaye basohokana uyu mugore bamwambitse ubusa, banamuhondagura, ndetse bakaza no ku musunikira mu modoka ya Jeep, nyuma bikavugwa ko ari umwe mu bakekwaho kuba mu itsinda ry’abajura.
Minisitiri Shabani yavuze ko abo basirikare ari abo muri region ya 14, kandi ko bafunzwe bakaba banategereje urubanza, naho komanda wabo akaba na we yahagaritswe.
Hari kandi amakuru avuga ko uyu mugore ashobora kuba yarasambanyijwe ku ngufu ubwo yajyanwaga aho bamufungiraga, bituma inzego za Leta zisabwa gukora iperereza ryimbitse kugira ngo ukuri kumenyekane.