Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abasirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda barimo Gen Kazura, bashizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 31, 2024
in Regional Politics
0
Abasirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda barimo Gen Kazura, bashizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abasirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda barimo Gen Kazura, bashizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Gen J.Bosco Kazura wigeze kuba umugaba w’ingabo z’u Rwanda ari mu basirikare 1.167 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Itangazo ibiro by’i gisirikare cy’u Rwanda cyashize hanze, rivuga ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’umugaba wikirenga w’ingabo z’iki gihugu, yemeje ko abasirikare barimo Gen J. Bosco Kazura n’abandi bane bafite ipeti rya Bring Gen bajya mu kiruhuko.

Abo ni Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen John Hodari na Bring Gen Firmin Bayingana.

Perezida Paul Kagame yemeje kandi ko abandi ba ofisiye bakuru 170 n’abandi basirikare bafite amapeti atandukanye 992 bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

General Kazura uri mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yabaye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu myaka myinshi ishize kuko kuva mu kwezi kwa Cumi n’umwe 2019 kugera mu kwezi kwa Gatandatu 2023 yari umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu.

Yabaye kandi mu zindi nzego zitandukanye harimo kuba umuyobozi w’ishuri rya gisirikare rya Nyakinama.

Yigeze kuba umujyanama w’umukuru w’igihugu mu birebana n’igisirikare; umugaba w’ungirije w’ingabo za Afrika Yunze Ubumwe i Darfur muri Sudan, yabaye kandi umuyobozi w’ingabo z’u muryango w’Abibumbye zari zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Mali, Munusma.

Mu muhango wo gusezera aba basirikare, minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda, yabashimiye umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda kuva mu bihe byo kubohora igihugu, guhagarika genocide yakorewe Abatutsi no mu rugendo rw’iterambere igihugu kirimo ubu.

Yagize ati: “Mwakoreye igihugu cyacu n’ubwitange, mwakwishimira umusanzu wanyu mu kuba dufite amahoro n’umutekano. Musize ibigwi, bitari gusa mu kuzuza inshingano zanyu, ahubwo no gutuma RDF iba urwego rwubashywe.”

Bring Gen John Bagabo wavuze mu izina ry’abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye perezida Kagame ku miyoborere ye n’urugero rwiza yagiye atanga mu myaka myinshi ishize by’umwihariko mu gihe cyo kubohora igihugu.

Yavuze ko kuva icyo gihe, perezida Kagame yagiye yibutsa abasirikare akamaro ko kugira ikinyabupfura kugira ngo babashe gutandukanywa n’umwanzi.

Ati: “Ayo mahame yatugumyemo kandi azakomeza kuranga ibikorwa byacu. Mu gihe tugiye mu nkeragutabara, dushimiye icyubahiro twahawe dusezerwa. Turasaba ubuyobozi bwacu uyu munsi, kudushyikiriza umugaba w’ikirenga w’ingabo ubutumwa bwacu, bw’uko tuzakomeza kwita no kurinda ibyo twaharaniye mu myaka ishize.”

         MCN.
Tags: Abasirikare ba kuruBagiye mu kiruhuko cy'izabukuruGen j.Bosco KazuraIngabo z'u Rwanda
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo wa menya ku mirwano iheruka, yasakiranije Twirwaneho na Maï Maï Bishambuke mu misozi y’Imulenge.

Ibyo wa menya ku mirwano iheruka, yasakiranije Twirwaneho na Maï Maï Bishambuke mu misozi y'Imulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?