
Umunyamulenge Nduwayo, yaraye yishwe arashwe n’i Ngabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (Fardc) zo muri Brigade ya 12 ikorera mu Misozi Miremire y’i Mulenge. Mu Makuru amaze kumenyekana nuko uyu Musore yaraye yishwe arasiwe mu Madegu homuri Minembwe.
N’kuko Minembwe Capital News, yabwiwe muriri joro ryo kw’itariki 01/10/2023, rishira kuri uyu Mbere nuko izi Ngabo za RDC zarashe amasasu menshi. Bikavugwa ko harashwe n’imbunda z’inini bikaba byaranatumye abaturage bahunga baturiye agace k’i Lundu mubirometre bike n’u Mujyi wa Komine Minembwe.
Mu Makuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News, nuko abasirikare barashe cane arabo muri Batayo iyobowe na Colonel Ekembe, ufite i Kambi ya Gisirikare mugace bakunze kwita kwa Buhimba hafi n’i Lundu ryo kwa Makangata muri 8’eme CEPAC. Barasaga ntawe bahanganye bigakekwa ko yari amayeri yo kugira ngo bice Abanyamulenge nimugihe bari bagize igihe bigamba kugirira nabi abakekwaho kuba ibyitso bya Twirwaneho ishinzwe kurengera aba Banyamulenge, mugihe Mai Mai Bishambuke ibagabyeho ibitero.
Nduwayo, waraye yishwe arashwe n’Abasirikare ba Fardc bo muri Batayo iyobowe na Colonel Ekembe, yari asanzwe atuye mugace ka Lunundu homuri 8’eme CEPAC hakurya n’i Lundu bakaba bagabanijwe n’uruzi rwa Minembwe.
By Bruce Bahanda.
Tariki 02/10/2023.