• About Us
  • Privacy Policy
Monday, November 2, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abasivile barashwe n’umusirikare mu Minembwe umwe ahasiga ubuzima.

minebwenews by minebwenews
January 18, 2025
in Regional Politics
0
Abasivile barashwe n’umusirikare mu Minembwe umwe ahasiga ubuzima.
107
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abasivile barashwe n’umusirikare mu Minembwe umwe ahasiga ubuzima.

Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, wo muri brigade ya 21 ikorera mu Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yishe arashe umwana w’umukobwa akomeretsa n’umuhungu wari kumwe n’uwo mukobwa. Bombi bakaba ari abo mu bwoko bw’Abashi.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko iryo raswa ry’abo basivile byabaye ahagana isaha ya saa tanu z’ijoro ryo ku wa kane tariki ya 16/01/2025.

Nk’uko iyi nkuru ibisobanura ibyo byabereye neza muri centre ya Minembwe ahatuwe n’Abashi benshi babacuruzi.

Bikavugwa ko uwo muhungu yari yararanye n’uriya mwana w’Umukobwa, bombi bakaba bari mu kigero cy’imyaka y’amavuko iri hejuru ya 25.

Nyuma y’aho bari bamaze kuryama, Umusirikare wo mu ngabo za FARDC yarabinjiranye akoresheje imbaraga, kuko byavuzwe ko yakubise umuryango urakinguka, ubundi ahita yinjira ni bwo yahise arasa umukobwa arapfa umuhungu we arakomereka bikabije.

Kuri ubu uwakomeretse ari mu bitaro bikuru bya Minembwe aho ari kwitabwaho, ndetse bikavugwa ko ari gushakirwa transfer imujana i Bukavu ku murwa mu kuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, kugira ngo akomeze kwitabwaho.

Mu gihe uriya musirikare we wicanye yahise atabwa muri yombi, nawe akaba azoherezwa Uvira kugira ngo aryozwe ibyo yakoze, nk’uko iyi nkuru dukesha inzego z’umutekano mu Minembwe ziyavuga.

Tags: FardcMinembweUmushi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?